Umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba wigeze kuba visi perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yaranayoboye umutwe witwara gisirikare, aherutse kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nyuma yo kugirwa umwere ku byaha rwari rumukurikiranyeho none ararwishyuza impozamarira ya miliyoni 70 z’Amayero kubera imitungo ye yangiritse ubwo yari mu buroko.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, aravuga ko umwunganizi we mu mategeko kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Werurwe, yatangaje ko inyandiko zisaba indishyi zoherejwe muri ICC kubera ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ko umukiriya we yishyuza amafaranga yamwishyuye n’igihombo yagize bitewe n’uru rukiko rufatira imitungo ye.
Bikaba bivugwa ko iyo mitungo irimo indege zirindwi, amazu atatu afite muri Portugal, amasambu atatu manini ari muri Congo ndetse n’ubwato bubiri nk’uko byemejwe n’umwunganizi we, Peter Haynes.
Mu gihe cy’imyaka 10 yamaze mu buroko, ubutunzi bwa Bemba ngo bwasubiye inyuma cyane nk’uko uyu mwunganizi we yabitangarije itangazamakuru i The Hague ku cyicaro cya ICC.
Ijwi rya Amerika rikaba rivuga ko indishyi Jean-Pierre Bemba asaba zenda kungana na kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari ICC ikoresha buri mwaka.


