Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jean Pierre Bemba Gombo, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose mu kwirinda ko inyeshyamba za M23 zakwigarurira umujyi wa Goma.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize uyu mujyi usa n’uwagoswe n’abarwanyi ba M23, nyuma y’uko uyu mutwe ushoboye kugenzura umuhanda uwuhuza n’utundi duce nka Sake, Shasha, Minova n’umujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Inyeshyamba zawigaruriye ziwongera ku yindi mihanda byibura ibiri ijya i Goma na yo inyura mu duce zigenzura.
Kuri ubu hari impungenge z’uko mu gihe M23 yakomeza kugenzura ibyo byerekezo byose, bishobora kurangira Goma inizwe bityo ikaba yakwigarurira uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nta n’imirwano ibayeho.
Impungenge zo kuba Goma yajya mu maboko y’umutwe wa M23 ziri mu byatumye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi atumiza inama nkuru ya gisirikare by’ikitaraganya.
Nyuma y’iyi nama Jean Pierre Bemba yatangaje ko kuri ubu hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo M23 itigarurira uriya mujyi iheruka kwigarurira mu myaka irenga 10 ishize.
Ati: “Igishoboka cyose cyateguwe kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa. Igisirikare kiri no gukora ibishoboka byose kugira ngo cyisubize uduce twose dufitwe n’Ingabo z’u Rwanda”.
Inama nkuru ya gisirikare kandi yasabye abaturage ba RDC gutuza, ngo kuko Ingabo z’igihugu cyabo ziri gukora akazi kadasanzwe ku rugamba; nk’uko Bemba yabitangaje.
Ati: “Tugomba kwitondera imbuga nkoranyambaga zikunze guca igikuba no kwica abantu mu mutwe. Umwanzi hari aho ahurira na byo. FARDC iri gukora akazi kadasanzwe. Umwanzi ari guhura n’ibihombo bikomeye”.
Bemba yavuze ko Ingabo za Congo zikomeje gukubita ahababaza inyeshyamba za M23, mu gihe nta gace na kamwe mu two zigenzura FARDC irabasha kwisubiza.
Kuva mu gitondo cyo ku wa Mbere cyakora hari amakuru avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC ryaba ryashoboye kwisubiza igiturage cya Shasha, gusa nta ruhande na rumwe mu zihanganye rurayemeza cyangwa ngo ruyanyomoze.


