Jeanne d’Arc Girubuntu yegukanye umudari wa Argent muri African Continental Championships muri Maroc

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Jeanne d’Arc Girubuntu, yaje ku mwanya wa kabiri asiganwa ku giti cye mu marushanwa ya African Continental Championships yabereye mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Benslimane kuri uyu wa Kabiri.

Uyu munyarwandakazi usiganwa ku magare w’imyaka 20 y’amavuko yabashije kwegukana umudari wa Argent nyuma yo gukurikira Umunyanamibiakazi, Vera Adrian, wegukanye umudari wa Zahabu, mu gihe ku mwanya wa gatatu haje umunya Afurikay’Epfo.

“Ndishimye cyane cyane. Nari uwa kane muri African Championships n’uwa gatanu muri African Games umwaka ushize, none ndabona narazamutse cyane”, uwo ni Girubuntu avugana na Cyclingnews dukesha iyi nkuru.

Umutoza w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare, Jock Boyer, yavuze ko Girubuntu ari urugero rwiza kandi ari gutegurira inzira abandi Banyarwandakazi.

20155185_282797_670
Girubuntu Jeanne d’Arc i Richmond mu 2015 / Ifoto: Tim de Waele/TDWSport.com

Girubuntu Jeanne d’Arc nawe akomoka mu mujyi wa Rwamagana umaze kumenyekanaho guturukamo abanyonzi bakomeye mu Rwanda barimo nkia Adrien Niyonshuti, akaba yarinjiye muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare mu 2009 nyuma yo kureba Tour du Rwanda, arangije ajya mu ishuri ryo gusiganwa ku magare rya Adrien Niyonshuti, nyuma aza kwisanga mu ikipe y’igihugu mu 2014.

Uyu mukobwa aragenda atangaza abantu uko iminsi igenda ihita, ndetse bamwe bakavuga ko ari urugero rwiza Atari ku Banyarwandakazi gusa, ahubwo no ku banyafurikakazi muri rusange kuko ari we mwiraburakazi wa mbere wabashije guhiganwa muri World Championship mu mwaka ushize ahitwa Richmond, akaba yaraje ku mwanya wa 44 hakurikijwe igihe cyakoreshejwe ndetse no ku mwanya wa 87 mu gusiganwa mu muhanda.

Girubuntu aherutse gutangariza ESPN ko yifuza kwereka Abanyafurikakazi bose ko nubwo bakennye bashobora nabo gusiganwa ku magare kandi bakitwara neza bakanabona amafaranga. Yagize ati: “Ntabwo dukeneye gukurikiza umuco wo kurongorwa tukiri bato no kubyara no guhinga gusa”

Kuri ubu uyu mwana w’umukobwa yita ku bantu 9 bo mu muryango we, akaba yitoreza kenshi mu kigo Africa Rising Cycling Centre i Musanze aho yitozanya n’ikipe y’igihugu y’abagabo. Ngo arifuza gushishikariza abandi banyarwandakazi gukina uyu mukino kuko ari mwiza.

Biteganyijwe ko uyu mukobwa amara amezi 4 yitoreza muri World Cycling Centre mu Busuwisi, mbere y’uko nibishoboka azahita ajya mu ikipe y’Ihuriro mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI), akazagaruka mu Rwanda akitegura amarushanwa yo mu mwaka utaha nk’uko abashinzwe kumukurikirana babitangaje.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *