Umufasha wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame abona ko gukunda u Rwanda ari ukutemera kubona abana barwo bicwa n’inzara kandi hari ibyo kurya byo kubaha.
Mu butumwa busoza icyumweru cyahariwe umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin (Saint Valentin), Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation yasobanuye urukundo mu buryo burimo: urwa hagati y’umuntu n’undi, urwo gufasha mugenzi wawe, ni urw’igihugu.
Ku rukundo rw’igihugu, Jeannette yasobanuye ko ugikunda ari ugira uruhare mu kugiteza imbere, no kutemera ko abana bacyo babaho nabi cyangwa babura ibyo barya. Ati: “Gukunda u Rwanda ni utemera kubona abana barwo bananirwa, bagwa, cyangwa bicwa n’inzara kandi hari ibyo kubagaburira.”
Yakomeje ati: “Mu gukunda Abanyarwanda bacu, tugomba kurahirira kudatererana umwana n’umwe udukeneye, tukiyemeza kumukunda no kumufasha mu bushobozi bwacu. Kuko urukundo rwakiza Isi yugarijwe n’umururumba.”
Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Abenshi bawufata nk’uw’abakundana, ndetse abo bombi ni bo bakunze kuwizihiza.


