Kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama 2025, muri Kigali Convention Centre hateraniye amasengesho y’urubyiruko yo gusengera Igihugu azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast yitabiriwe n’abarenga 600 biganjemo urubyiruko, abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu n’abandi.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bari muri Kigali Convention Centre, aho yitabiriye aya masengesho y’abayobozi bato yo gusengera Igihugu.
Insanganyamatsiko y’aya masengesho igira iti ‘Umurage wacu; kubaka iterambere n’imiryango ihamye kandi itekanye’.
Ni amasengesho yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yitabiriwe n’abarenga 600 biganjemo urubyiruko, abayobozi bakiri bato mu nzego zitandukanye, imiryango mishya ikivuka n’abandi.
Aya masengesho ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yahawe umwihariko wo gusengera imiryango ikiri mito, igizwe n’abashyingiranywe bataramara igihe.

Ubutumwa butangirwa muri aya masengesho bwibanda ku guhuza ubuyobozi n’ubuzima bwo mu muryango n’ibibazo byugarije imiryango ikiri mito.
Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yashimye abitabiriye amasengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast na Madamu Jeannette Kagame by’umwihariko. Yavuze ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babaye hafi uyu muryango ubwo watangizaga igikorwa cyo guhuriza hamwe abayobozi bagasengera Igihugu.


