Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bugaragaza ko yagiye ikorerwa igeragezwa muri iyi Perefegitura mu bihe bitandukanye kuva mu myaka ya 1990.
Perefegitura ya Ruhengeri yakomokagamo abayobozi benshi bo mu nzego za Leta n’iza gisirikare biganjemo abateguye Jenoside kandi bagashishikariza ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, Abatutsi bagiye batotezwa, bicwa, bavutswa uburenganzira bwabo ku buryo bukabije guhera muri 1959 harimo kubatwikira, kubica, kubamenesha no kubacira mu Bugesera n’ibindi.
Kuva ubwo, ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bukaba bwararanzwe no gukwirakwiza inyigisho zishishikariza Abahutu kwanga Abatutsi, kubakorera ibikorwa by’urugomo, guha abasivili imyitozo no kubaha imbunda hagamijwe kubashora mu bwicanyi, ku buryo mu 1994 imyiteguro yose yari yaramaze kunozwa hasigaye gusa gutanga amabwiriza y’itangizwa rya Jenoside.
Mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, raporo zitandukanye zigaragaza ko Abatutsi bakorewe ibikorwa by’urugomo no kwicwa mu bihe bitandukanye hagati ya 1990 na 1993. Aha twavuga nk’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi (Abagogwe) muri Komini Mukingo, Kinigi, Nkuli n’ahandi.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kuva muri Mutarama 1991 hishwe Abatutsi benshi muri Komini Nkuli, Mukingo, Kinigi, Kigombe, Nkumba na Kidaho bababeshyera ko ari ibyitso bya FPR-Inkotanyi yari yatangije urugamba rwo kubohora Igihugu mu Ukwakira 1990.
Mu makomini ya Ndusu, Cyabingo, Cyeru, Ruhondo, Nyamugari, Nyamutera na Butaro, ba Burugumesitiri cyangwa Konseye bafataga Abatutsi bakabafungira muri za Kasho za Komini, abo babona ari ngombwa bakabohereza muri parike.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ibimenyetso byinshi bigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.
Ibi birimo Kunyaga Abatutsi imitungo yabo bababeshyera gukorana na FPR-Inkotanyi , Kwica Abatutsi binyuze mu gukora amarondo, n’ubwicanyi bweruye bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990 na 1993 mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri nyuma y’aho RPF-Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora Igihugu mu Ukwakira 1990 n’ibindi.
Gutoteza Abatutsi byajyanaga no kubambura ibyabo ntibagire aho barega ababahohoteye aho abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano bazaga mu rugo rw’Umututsi wishoboye, ikintu cy’agaciro bahasanze bakagitwara. Imirima y’Abatutsi yigaruriwe na bamwe mu baturanyi babo, bakabategeka kuyibagurisha ku mafaranga make. Hari n’aho bategekaga Abatutsi kuva mu mirima yabo, igatwarwa n’abitwaga abakode.
Abatangabuhamya bavuga ko gutwara amatungo y’Abatutsi cyangwa imirima yabo, byakorwaga mu duce dutandukanye, bigakorwa na ba Konseye ndetse na ba membres ba Serire . Nta Mututsi wabashaga gukurikirana ibye cyangwa ngo arege abamuhohoteye
Amarondo na yo ni bumwe mu buryo bwifashishijwe mu kwica Abatutsi aho guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, hashyizweho bariyeri ahantu hatandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, hashyirwaho gahunda yo gukora amarondo. Nubwo amarondo yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo abaturage birindire umutekano, Abatutsi bo bahuye n’akaga gakomeye, kuko uwajyaga ku irondo bamwiciragayo. Byageze aho Abatutsi bajya batanga amafaranga menshi yo kwigura ngo batajya gukora irondo.
Ubwicanyi bweruye bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990 na 1993 mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Nyuma y’aho RPF-Inkotanyi itangije urugamba rwo kubohora Igihugu mu Kwakira 1990:
Abatutsi bo mu makomini atandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri baratotejwe bikaje, abandi bicwa rugikubita. Ubwicanyi mu buryo bweruye bwatangiye nyuma y’aho ingabo za RPF-Inkotanyi zigabye igitero mu mujyi wa Ruhengeri ku itariki ya 23 Mutarama 1991.
Guhera ubwo, ubwicanyi buteguwe bwahise butangira, bukaba bwaribasiye cyane cyane Abatutsi b’Abagogwe bari batuye muri Komini Nkuli, Mukingo na Kinigi.
Uretse ibi bikorwa by’igerageza , ibindi bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside nyirizina yo mu 1994 mu yahoze ari perefegitura ya Ruhengeri birimo gushishikariza urwango, amacakubiri n’ubwicanyi binyuze mu nama zakoreshwaga; gutegura lisiti y’Abatutsi bagomba kwicwa; gushyiraho imitwe yitwara gisirikare harimo umutwe w’Interahamwe, uw’Amahindure, uw’Abazulu, uw’Intarumikwa, Turihose na Virunga Force.
Ibindi bikorwa byakozwe mu gutegura Jenoside harimo Gutanga imbunda na za grenades mu mitwe yitwara gisirikare, mu baturage basanzwe no ku bayobozi nka ba Konseye na ba Burugumesitiri n’undi wese wabyifuzaga.
Ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bwakorewe mu Turere tune aritwo: Musanze, Nyabihu, Gakenke na Burera. Uturere twavuzwe haruguru nitwo twasimbuye Amakomini 16 yari agize Perefegitura ya Ruhengeri, ariyo: Kigombe, Kidaho, Kinigi, Mukingo, Nkuli, Nkumba, Nyakinama, Nyamutera, Ruhondo, Gatonde, Cyabingo, Ndusu, Nyarutovu, Cyeru, Butaro na Nyamugali.


