Jenoside yakorewe Abatutsi: Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi z’igice- Ndorimana Jean

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umupadiri muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda; Jean Ndorimana abona ko uburyo Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihagaze byose bigendanye n’ amakosa akomeye yakoze mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Agashimangira ko imbabazi yasabye ari igice.

Jean Ndorimana w’imyaka 65 wahoze ari umupadiri mu myaka ya 1980-2009, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat), mu ijwi ryuje akababaro ubwo yaganiraga na jeune Afrique, nibwo yagaragaje amwe mu makosa kiliziya yakoze, isaba imbabazi yita igice, nibyo igomba gukora igasaba imbabazi abanyarwanda muri rusange.

Ikiganiro na Jeune Afrique:

Jeune Afrique (J): Twabonye ko hari abantu benshi bagenda bahinduranya amadini cyane cyane bava mu idini ya kiliziya gatolika. Uko guhitamo kwa bamwe mu bakirisitu byaba biterwa n’amakosa akomeye kiliziya Gatolika yakoze mu bihe bya jenoside?

Ndorimana Jean (N.D) : Ibyo nta gihe bitabayeho guhinduranya amadini kw’abakilisitu bajya mu yandi madini cyangwa se bajya mu idini rya Islam. Ariko byabaye agatereranzamba nyuma y’ibihe bya jenoside yo mu mwaka wa 1994.

Nyamara nyuma ya jenoside hagombaga kubaho igihe cyimbitse cyo kwigisha ijambo ry’Imana. Ariko igitangaje ni uko iyo utasezeranye muri Kiliziya Gatolika, uhagarikirwa amasakaramentu ariko umukilisitu wakoze jenoside (Umujenosideri) nta kibazo arakomeza akayahabwa !

J : Birashoboka ko Mgr Giuseppe Bertello yaba ari we wagiriye inama Papa gusaba imbazi. Ibyo mubitekereza ho iki?

N.J : Giuseppe Bertello ni umujyanama wa hafi cyane wa Papa Francis. Kuba rero yaba ari mu bagiriye inama Papa gusaba imbabazi, ntawe byabera igitangaza kuko bose bazi ko akunda igihugu cy’u Rwanda kandi aruzi neza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu kandi ndetse ni na we wafashe iya mbere mu kunenga ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana ndetse anashakisha uburyo yakwifatanya n’ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi rya FPR.

Ibyo byagaragaye nabi maze bifatwa nk’igitugu. Ibirori byo gutanga ubupadiri byaje gukurikirwa na jenoside. Ni byiza rero ko yatera intambwe afasha Leta yakurikiyeho mu rwego rwo kwiyubaka ndetse no kubafasha mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

J: Ese ubona uruzinduko rwa Perezida Kagame i Vatican hari icyo rwahinduye ku buzima bw’abakilisitu Gatolika mu Rwanda?

N.J : Ku bagatolika bo mu Rwanda, urugendo rwa Perezida Paul Kagame rwarabafashije cyane kubera ko Papa Franà§ois yagaragaje ko hari icyaburaga ku mbabazi zasabwe n’abasenyeri ba Kiliziya gatolika mu Rwanda.

Kugeza ubu Abanyarwanda bategereje ko abepisikopi bakongera bagasaba imbabazi nyuma ya Papa. Bitabaye ibyo imbabazi zaba zarasabwe igice.

J: None se Abanyarwanda ntabwo banyuzwe n’imbabazi zasabwe n’inama y’abepiscopi?

N.D : Birumvikana ko bamwe muri bo banyuzwe ariko abenshi mu bakiristu gatolika, basanga imbabazi zasabwe muri 2016 zarasabwe igice. Ese kuki barindiriye ngo imyaka 22 ishire? Ese kuki batigeze bita ku macakubiri yagiye abaho hagati y’abanyarwanda mu ntangiriro z’ikinyejana cya Makumyabiri?

J : Bamwe mu basenyeri bo mu Rwanda basinye inyandiko mu mwaka wa 1998 yemeza ko habayeho jenoside ebyiri

N.J : Kuri iki Abanyarwanda bari bategereje icyavugwaho n’inama y’abepiskopi kuko ari nacyo cyatuma abantu bumva neza jenoside. Ariko imbabazi zasabwe nabo basenyeri ziburamo iyo ngingo. Ibyo ni ibintu biteye imbogamizi ku buryo mu bihe byo kwibuka Kiliziya gatolika yakagombye gushyiramo imbaraga.

J: Waduha nk’urugero se?

N.D : Abasenyeri bamwe bo muri kiliziya Gatolika basinye inyandiko muri 1998 yemeza ko habayeho ‘Jenoside ebyiri’. Ubu rero ni cyo gihe cyiza kugira ngo abakirisitu gatolika bakoze Jenoside, nabo basabe imbabazi nyuma y’uko Papa azisabye.

J : Abakirisitu benshi bamaze kumenya ko igihe cyo kwigira ba ntibindeba no guceceka cyarangiye ?

N.J : Icyo itegeko rigenga Kiliziya gatolika bagenderaho riteganya, ni cyo cyakagombye gushyirwa imbere hafatwa ibyemezo…………….. kugeza ubu abapadiri barenga 15 bafungiye icyaha cya Jenoside cyangwa se Ubufatanyacya muri jenoside. Ubu bakaba bafunze ariko nta gihano kindi bahawe na Kiliziya Gatolika. Ubu kandi bizwi neza ko bamwe mu barangije ibihano byabo basomera misa zabo muri chapelle imbere y’abakirisitu bake ariko batemerewe kuyisomera muri kiliziya imbere y’abakirisitu benshi. « Ese ni umubare ungana iki wemewe kugira ngo byemezwe ko ari mu ruhame rwa benshi iyo misa yasomewe? .

J: Kiliziya Gatolika Rwanda ifitanya ubuhe bufatanye n’ubutegetsi bwo mu Rwanda?

Njye ntekereza ko abakirisitu bamaze kumenya ko igihe cyo kwigira ba ntibindabe n’igihe cyo guceceka byarangiye. Kandi koko ni igihe cyo kongera kubaka u Rwanda kandi baharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ariko duhora twumva Perezida w’Inama y’Abepiscopi mu Rwanda, Monseigneur Philippe Rukamba, avuga ko uruhare rwa kiliziya gatolika muri jenoside ruri hafi kuganirwaho ariko ntavuga neza ingingo zizaganirwahondetse n’igihe bizabera….

Njye ndatekereza ko impamvu ari uko abasenyeri bose batabyemeranyaho. Numva rero abasenyeri bose bakagombye gushyira hamwe bagasaba imbabazi leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda mu rwego rwo kubaka igihugu cy’u Rwanda.

Ndorimana Jean, yahoze ari padiri nyuma ngo yaje kugirana amakimbirane na bamwe mu Basenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, nyumya y’uko asohoye inyandiko yavugaga ku makosa akomeye Kiliziya Gatolika yagiye ikora mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu mwaka wa 2003, yashinze umuryango ushinzwe gufasha no kwakira imfubyi za jenoside ndetse n’abandi bo mu miryango itishoboye.

Uyu mupadiri yagiye asohora inyandiko ndetse n’inkuru zitandukanye harimo iyo yise ‘ L’à‰glise catholique dans le malaise’ (Kiliziya Gatolika mu bizunga)’, mu mwaka wa 2001, ubwo yari mu Butaliyani, agaruka ku bintu byagiye biranga abakilisitu bo muri Kiliziya Gatolika mu bihe byashize.

Izindi zagiye zigaruka ku ukwicuza bya Nyirarureshwa (le repentir a minima) byakozwe n’inama nkuru y’Abasenyeri bo mu Rwanda mu Kwezi kw’Ukuboza 2016 hamwe n’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame i Vatican muri Werurwe 2017, aho Papa na we yasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya Gatolika.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi zacharie/ Bwiza. Com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *