Ikinyamakuru cyo muri Israel cyitwa Jerusalem Post cyatangaje kuri uyu wa Mbere ko urubuga rwacyo rwashimuswe, mu byo rwavuze ko ari iterabwoba ku gihugu.
Aho kwerekana ipaji nyamukuru y’amakuru makuru, urubuga rwerekanye ishusho isa nkaho yibutsa umujenerali mukuru wa Irani, Qassem Soleimani, wishwe mu gitero cy’indege itagira umupilote y’Abanyamerika muri Irak kuri uyu munsi, itariki 03 Mutarama muri 2020.
Ishusho yerekanaga ikintu kimeze nk’isasu rituruka mu mpeta itukura yambarwa ku rutoki, bigaragara ko byerekezaga ku mpeta yihariye Soleimani yakundaga kwambara.
Ishusho yari iherekejwe n’ubutumwa bw’iterabwoba mu Cyongereza n’Igiheburayo, bugira buti: “Turi hafi yawe aho utabitekereza”
Ikinyamakuru Jerusalem Post, gisohoka buri munsi mu Cyongereza, cyanditse ku rubuga rwa twitter ko cyari kiri gukora ibishoboka ngo iki kibazo gikemuke.
“Twese tuzi neza igisa nko guha-hackinga urubuga rwacu, hamwe n’iterabwoba ritaziguye kuri Israel “.
Abakurikirana amakuru y’iki kinyamakuru kuri application’ ya telephone bo ntabwo ibi babibonye, kandi n’izindi mbuga z’amakuru za Israel zakoraga bisanzwe.


