Jimmy Mulisa yahakanye ibyo kugererwa mu gatebo kamwe na Mauritius

Sangiza iyi nkuru

Jimmy Mulisa kugeza ubu utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yahakanye yivuye inyuma ko Amavubi atari ya kipe iri ku rwego rwo gutsindwa ibitego 7 nka Maurtius.
Ibi yabivuze ashingiye ko Mauritius iherutse gutsindwa na Ghana ibitego 7-1 agashimangira ko urwego Amavubi agezeho atari ikipe yo kugererwa mu gatebo kamwe n’iyo kipe.
mulisa
Imyitozo ya nyuma y’amavubi yayikoreye i Kigali mu gihe byari biteganyijwe ko yakagombye kuba yageze mu mujyi wa Accra bikaza guhinduka ,ariko Mulisa we avuga ko ntacyo bitwaye bitazabuza ikipe gukora ibyo yagakoze.
Yagize ati” Nk’umutoza biba ari byiza iyo ugiye ugakorera imyitozo ya nyuma ahantu uzakinira, ariko twayikoreye aha ngaha nta kundi, ibyo twashaka gukora twabikoze”.
Ayo magambo kandi yayatangaje mu gihe ikipe y u Rwanda yitegura guhangana na Ghana ku mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu ukazabera muri icyo gihugu.
Mu mukino ubanza wahuje aya makipe wabereye i Kigali Ghana ikaza gutsinda Amavubi, ngo byitezwe ko hashobora kuba impinduka intsinzi igataha mu rwa Gasabo n’ubwo ku rundi ruhande hari abavuga ko Ghana atari ikipe itsindwa uko yiboneye.
Ikipe y’igihugu ya Ghana kugeza ubu iyoboye urutondende mu itsinda rya H n’amanota 13, nyuma yo gutsinda Maurtius (7-1)Mozambique(3-1) mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 n’amanota 6.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *