Joe Biden arambikwa ‘ikirenge’ nyuma yo kuvunika ubwo yakinaga n’imbwa

Sangiza iyi nkuru

Joe Biden utangira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2021, arambikwa ikirenge cy’igikorano nyuma yo kuvunika ubwo yakinaga n’imbwa ye tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

Nk’uko CNN yabitangaje, kuri uwo munsi, Biden yakinaga n’imbwa akunda cyane amaranye imyaka ibiri yise ‘Major’. Icyo gihe ni bwo yaje gukora impanuka, atsikira ikirenge.

Muganga we bwite, Kevin O’Connor yasobanuye ko ikirenge cya Biden cyanyujijwe mu cyuma, bigaragara ko mo hagati cyagize imvune yoroheje.

N’ubwo imvune yoroheje, muganga O’Connor yavuze ko Biden arakenera kujya agendera mu kirenge cy’igikorano mu byumweru biri imbere. Ati: “Birasaba ko agendera mu kirenge kimufasha kugenda mu gihe cy’ibyumweru.”

Biden afite ibiri akunda cyane; Major yatunze kuva mu 2018 n’indi yitwa Champ yatunze kuva mu 2008. Iyi yatumye avunika, yavuze ko izaba mu biro bye mu gihe azaba atangiye inshingano nk’Umukuru w’Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *