Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yategetse ko abakoresha cyangwa abatunga ikiyobyabwenge cya Marijuana cyangwa urumogi batakongera gufungwa.
Ni itegeko rigaragara mu butumwa uyu Mukuru w’Igihugu yatangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 6 Ukwakira. Yagize ati: “Nk’uko nabivuze mbere, nta muntu ukwiye gufungwa kubera gukoresha cyangwa gutunga marijuana. Uyu munsi nteye intambwe yo guhagarika gahunda yacu itaratanze umusaruro. Munyemerere mbyigaragaze.”
Biden yatangaje ko ahaye imbabazi abandi bose bahamijwe ibyaha byo gutunga marijuana. Ati: “Hari ibihumbi by’abantu bahamijwe ibya byo gutunga, bashobora kuba barimwe akazi, uburenganzira bwo gutura cyangwa se ubw’uburezi. Imbabazi zanjye zirakuraho uyu mutwaro.”
Yasabye ba Guverineri ba za Leta kubabarira abahamijwe ibyaba byoroheje byo gutunga marijuana. Ati: “Nk’uko nta muntu ukwiye kuba afungiwe muri gereza y’igihugu azira gutunga marijuana, nta n’ukwiye gufungirwa muri kasho cyangwa gereza ya Leta kubera iyi mpamvu.”
Biden yasobanuye ko USA ifata marijuana ku rwego rumwe na heroine, bityo ko bitumvikana kuba aba heroine bidegembya, aba marijuana bagahanwa n’amategeko. Yasabye Intumwa ya Leta ifite mu nshingano amategeko kuvugurura itegeko rigenga iki kiyobyabwenge.
Gusa yashyizeho icyitonderwa cy’uko abacuruza marijuana n’abakwirakwiza bo bazakomeza gukurikiranwa n’ubutabera, babihanirwe.


