Ku wa 22 Werurwe, Donald Trump yashyizeho umujyanama we mu rwego rw’umutekano, John Bolton asimbuye Lt. Gen. Herbert Raymond McMaster, ariko azatangira gukora ku wa 9 Mata 2018 . Herbert na we yari yagiyeho asimbuye Michael Flynn wamaze ibyumweru bitatu kuri uwo mwanya.
Ingoma ya Donald Trump yaranzwe no guhindagura abayobozi bakuru batandukanye kandi bakorana na we bya hafi. Abanyamabanga ba Leta, abajyanama benshi bakorera mu ngoro ye, “White House” bagiye begura ku bushake ku mpamvu zo kudahuza n’uyu mukuru w’igihugu cyangwa se bakavanwa ku nshingano.
Mu magambo yatangarije ku rubuga rwa Twitter, Donald Trump yavuze ati ” Nishimiye kubamenyesha ko ku wa 9 Mata 2018, umujyanama wanjye mushya, Bolton azatangira akazi asimbuye McMaster.”
Bolton ufite imyaka 69, amaze igihe muri politiki ya USA dore ko ku ngoma ya George W. Bush yari ahagarariye iki gihugu muri ONU.
Mu bayobozi bamaze kuva ku kazi muri White House batatu harimo vuba harimo uwari umunyamabanga wa leta, Rex Tillerson, uwari umujyanama mu bukungu, Gary Cohn n’uwari ushinzwe itumanaho, Hope Hicks.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/Bwiza.com


