Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
Itangazo rigira Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente warishyizeho umukono mu izina ry’Umukuru w’Igihugu.
Hakuziyaremye wari Guverineri wungirije wa BNR, yasimbuye John Rwangombwa wasoje manda ze ebyiri.
Kugirwa Guverineri wa BNR byatumye Soraya Hakuziyaremye aba umugore wa mbere ugiye kuyobora iyi Banki.
Undi wahawe inshingano muri BNR ni Dr Nsengiyumva Justin wagizwe Guverineri wayo wungirije.


