Adam Johnson ushinjwa icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure, imbere y’urukiko yasabiwe igifungo cy’imyaka 10.
Uyu musore ukomoka mu Bwongereza, bikimara kumenyekana ko yasambanyije umwana w’imyaka 15 yahise atabwa muri yombi agezwa mu rukiko igitaraganya kugirango hakorwe iperereza no gukusanya ibimenyetso koko niba yarabikoze.

Mu gihe hari hashize ibyumweru bigera kuri 2 n’amasaha 8, Umucamanza johnathan Rose wari uyoboye akanama mu rukiko yavuze ko uyu Adam nafungwa imyaka 10 ariko akabanza akamara ibyumweru 3 yigishwa ububi bw’icyaha yakoze.
Nyuma yaho ubuyobozi bw’ikipe ya Sunderland Adam yakiniraga bumenyeye ibye, ntibwihanganiye iki cyaha buhita busesa amasezerano yari yarasinye bw’emeza ko yirukanwe burundu,ndetse na company ya Addidas yamamarizaga yemeza ko adateze kongera kuyibera Ambasaderi
Adam Johnson w’imyaka 28 y’amavuko, akimara gutabwa muri yombi byatunguye umugore we Stacey Flounders, na Se umubyara Dave Johnson, aho banagaragaye baje kumva imyanzuro y’urukiko bikabagora gutaha batajyanye na we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


