Ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2018, nibwo ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yongereye amasezerano umutoza wayo, José Mourinho yo kugeza mu 2020.
Jose Mourinho, umunya- Politigali w’imyaka 55 y’amavuko, yongerewe amasezerano mu gihe yari agiye kumara imyaka ibiri ayitoza.
Ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano, Mourinho yatangaje ko gutoza Man. Utd ari iby’icyubahiro, ati “Kuba umutoza wa Man Utd ni iby’icyubahiro buri munsi, ndishimye”.
Uyu mutoza usanzwe unazwiho udushya twinshi, yakomeje agira ati “ku bwanjye mba numva ntuje kuba ndi hano mfite ikipe nziza y’abasore, numva nkanizera ko ndi umutoza w’ukuri muri iyi kipe ikomeye ndetse inafite ejo heza”.
Muri Gicurasi 2016 nibwo Mourinho yatangiye gutoza Man Utd asinye amasezerano y’imyaka itatu. Asimbuye Louis van Gaal wari ukomeje kuzambya ikipe, ubu akaba amaze guyihesha ibikombe bibiri (EFL Cup & Europa League).
Kugeza ubu ikipe ya Man Utd iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 53, igakurikira Man City iyoboye urutonde rwa shampiyona (Premier League) n’amanota 65.
Jose Mourinho ni umutoza uhenze kandi wagiye utoza amakipe akomeye cyane nka Internazionale, Real Madrid, Chelsea,…


