Mu gihe hizihizwa Umunsi Mukuru w’Abakundanye (Valentine’s Day ), kuri uyu wa 14 Gashyantare, umuhanzi Dr. Jose Chemeleone wo muri Uganda, yashyize hanze amafoto y’inzu yaguriye umukunzi we, Danielle wamubyariye abana batanu.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda gitangaza ko iyi nzu Chameleone yayiguriye umugore we, mu gihe hashize iminsi mike we, umugore we n’abana bagiye muri Amerika, aho bose biga.
Iyi nzu ngo Chameleone yayiguze ibihumbi 250 by’amadolari ya Amerika ($250,000) i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umunsi ubanziriza uwa Saint Valentin, ngo nibwo Daniella n’abana be basuye iyi nzu yabo nshya, banayifotorezaho.
Jose Chameleone na Daniella Atim bamaranye imyaka 11. Imana yabahaye urubyaro rw’abana batanu; Abba Marcus Mayanja, Alfa Joseph Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja na Xara Amani Mayanja.



