Jose Mourinho ntakije muri MAN UTD

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi bivugwa ko uwahoze atoza Chersea Jose Mourinho azatangira gutoza Manchester United agasimbura Luis Van Gaal. Uyu murimo mushya yagombaga gutangira mu mpeshyi y’uyu mwaka ntikagishobotse nk’uko umuryango wa Van Gaal wabitangaje.
Ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu Bwongereza byari bimaze iminsi bivuga ko hari amasezerano y’ibanze yasinywe hagati ya Man U n’umutoza Jose Mourinho. Ibi binyamakuru bikomeza bivuga ko hari amafaranga Jose Mourinho hari amafaranga yahawe yo kumufasha kugura abakinnyi.
Ikinyamakuru De Telegraaf cyandikirwa mu Buholandi cyamaze gutangaza ko Jose Mourinho atakije gutoza muri Manchester United.

Alex-12
Jose Mourinho yamaze kubikirwa imbehe muri Man U

Marcel van der Kraan wanditse iyi nkuru, avuga ko aya makuru y’uko Jose Mourinho atakije muri Man U yayabwiwe n’umuryango we wanemeje ko Luis Van Gaal ariwe uzakomeza gutoza iyi kipe.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Luis Van Gaal ashyigikiwe cyane na Ed Woodward ndetse n’umuryango w’aba Glazer uyoboye iyi kipe. Mu kwezi kwa mbere mu binyamakuru bitandukanye havuzwe ko uyu mugabo w’imyaka 64 yanditse ibarwa isezera mu kazi nyamara nyuma abayobozi b’iyi kipe bakaza kwicarana bakumvikana bikarangira akomeje gutoza.
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Daily Mail cyanditse kivuga ko bamwe mu bayobozi bo hejuru badashaka Jose Mourinho mu ikipe bavuze ko Jose Mourinho atajyana neza n’amatwara ikipe ya Man Utd igenderaho.
Bisanzwe bivugwa ko Jose Mourinho adakorana n’abana bakiri bato ibintu byagaragaye cyane kuri Romelu Lukaku, Kevin DeBruyne n’abandi nyamara ikipe ya Manchester United igendera ku kuzamura abana bakiri bato ibintu Louis Van Gaal yakoze neza n’ubwo ikipe yitwara nabi.
Ibintu bijyanye no kuzamura cyangwa guha amahirwe abana bato agikora neza haba abo yiguriye cyangwa se abo yasanze. Urugero rwa hafi, Marcus Rashford, Anthony Martial, Jesse Lindgaard cyangwa se Cameron Borthwick Jackson.
Louis Van Gaal kandi mu kiganiro n’Itangazamakuru mu kwezi gushize yivugiye ko ntaho azajya kandi ko hari n’abakinnyi bakomeye yavuganye nabo bazaza i Old Trafford kubera bazi ko bazakorana neza. Iki kinyamakuru cyo mu Buholandi kandi cyakomeje cyemeza ko yaba yaranemerewe guhabwa Miliyoni 80 z’ama Pound ngo azagure abakinnyi mu kwa gatandatu aho Romelu Lukaku ufite ibitego 25 mu mikino 36 iyi saison muri Everton ari ku mwanya wa mbere w’urutonde.
Ibintu tuzakomeza kugenda tubagezaho mu minsi iri imbere aho ndetse nkuko twabibagejejeho ku munsi w’ejo Man Utd atariyo kipe yonyine yifuza Jose Mourinho
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *