Josep Maria Bartomeu wari Perezida wa FC Barcelona yeguye ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Inkuru igezweho muri aya masaha iravuga ko Josep Maria Bartomeu wari Perezida w’Ikipe ya FC Barcelona n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe bose beguye ku mirimo yabo, nyuma y’ibibazo by’ingutu byari bimaze igihe bivugwa muri iriya kipe.

Bartomeu na Komite ye beguye ku nshingano zo kuyobora FC Barcelona, mu gihe haburaga iminsi mike ngo hakorwe amatora yo kubatakariza icyizere.

Byari biteganyijwe ko amatora ya Perezida mushya wa FC Barcelona aba muri Werurwe umwaka utaha, gusa saga yo gutsindwa na Bayern Munich ibitego 8 na Lionel Messi washakaga kugenda, byatumye abayobozi ba FC Barcelona bajya ku gitutu gikomeye, binatuma abanyamuryango b’iriya kipe bakusanya amajwi ashyigikira amatora yo kubeguza.

Umubare w’amajwi akenewe wari waramaze kuzura.

Perezida Josep Maria Bartomeu yashinjwaga amakosa menshi n’abakunzi ba FC Barcelona, harimo ko kuva yatorerwa kuyobora iriya kipe muri 2014 nta mushinga n’umwe w’igihe kirambye yigeze akora mu rwego rwo guteza imbere ikipe, ikaba intandaro yo kuba ikomeje kurindimuka umunsi ku wundi.

Ashinjwa ahanini kudateza imbere impano zo mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya FC Barcelona, ahubwo agakoresha umurengera w’amafaranga agura abakinnyi batagira icyo bafasha FC Barcelona.

Bartomeu anashinjwa ibyaha bya ruswa ndetse no gukoresha amafaranga mu gukodesha ibigo bikomeye byagiye bihabwa inshingano zo gusebya abakinnyi ba FC Barcelona.

Nyuma y’iyegura rya Bartomeu, biteganyijwe ko amatora rusange y’abayobozi ba FC Barcelona azaba mu mezi atatu ari imbere.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *