Hashize imyaka igera kuri 30 Umuyobozi w’inyeshyamba, Joseph Kony n’umutwe ayoboye, Lord Resistance Army (LRA), bica, bafata ku ngufu, bakura mu byabo abasivili muri Afurika yo hagati no mu burasirazuba, aho bivugwa ko ashimuta abana b’abasore akaboza mu bwonko akabahinduramo indwanyi, naho abakobwa akabahindura abacakara b’imibonano mpuzabitsina. Dore ibintu bigera ku munani ushobora kuba utazi kuri Joseph Kony kuri ubu uhigwa bukware ku isi yose kubera ibyaha akurikiranweho by’intambara.
1. Kony ni nawe muvuzi gakondo wa LRA
Nk’uko raporo yo mu 2011 ya International Working Group kuri LRA yabigaragaje, ngo abahoze ari abarwanyi bavuga ko Kony ari we uvura abarwanyi be indwara zitandukanye akoresheje imiti y’ibyatsi.
2. Kony akunda kumva Radio BBC
Muri iyo raporo n’ubundi, havugwamo ko Kony n’abasirikare be bakuru bakunda gukurikirana radio zo muri Uganda no hanze ariko ngo cyane cyane BBC.
3. Abahungu babiri bakuru ba Kony bagenda bazamuka mu ntera muri LRA
Mu kiganiro cyayobowe na Kasper Agger muri Werurwe 2013, havuzwemo ko abahungu babiri ba Joseph Kony, Salim na Ali, bombi bavukiye mu ishyamba, kuri ubu bakaba bari mu myaka 20, bagenda bazamuka mu mapeti mu mutwe wa LRA. Abitandukanyije n’uyu mutwe bakaba barabwiye Enough Project ko yise aba bahungu be amazina y’icyarabu kubera ubucuti bukomeye LRA ifitanye n’abayobozi ba Sudani.
4. Kony abwira abarwanyi be ko gushimuta ari igikorwa cyo kwiyeza
Raporo ya Enough Project yo mu 2010 ivuga ko gushimuta abantu no kubahohotera bikunze gufatwa mu buryo bw’iyobokamana nko kweza abanyabyaha, cyane cyane abo muri Acholi mu majyaruguru ya Uganda.
5. Kony ngo yibonamo Umwami Dawidi, Salomo cyangwa Hitler
Iyo raporo ikomeza ivuga ko abahoze barwanira Joseph Kony bavuga ko yigereranya n’Umwami Dawidi wo muri Israel, Salomo cyangwa Hitler, aho avuga ko atazigera yitanga cyangwa ngo afatwe ari muzima. Kony ngo akaba atinya ko yakwicwa cyangwa akarogwa na Guverinoma ya Uganda mu gihe yaba yitanze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
6. Kony ngo yigeze kuba umubyinnyi mwiza cyane
Mu kiganiro yigeze guha BBC News, umwe mu bantu biganye na Kony yibuka ko yari umubyinnyi mwiza cyane.
7. Kony avugwaho kugira abagore hafi 100 n’abana hafi 50
Kony avugwaho kuba afite abagore bari hagati ya 50 n’100, aho Wikipedia ivuga ko mu 2007 yari afite abagore 88 n’abana 42. Aba bagore bose ngo bakaba ari abagiye bashimutwa na LRA, abenshi muri bo bakaba bari abana bakiri bato ubwo bashimutwaga. Aba bagore bikaba bivugwa ko yababyayeho abana hafi 50.
8. Kony ngo yabaye umuhereza mu kiliziya
Mbere y’uko Kony yigira akaraha kajyahe agatangira kubiba ubwoba aho anyuze hose muri Afurika yo hagati n’iy’uburasirazuba, ngo yabanje kuba mu mabyiruka ye umuhereza ahitwa Odek, umujyi muto uri mu burasirazuba bwa Gulu. Nk’uko byavuzwe mu gitabo cya Jimmie Briggs yise “Innocents Lost: When Child Soldiers Go To War”, ngo Kony yahagaritse ibyo kujya mu kiliziya ndetse ahita ava no mu ishuri ku myaka 15.
Joseph Kony yatangiye gukurikiranwaho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu Buholandi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu 2005, ariko ntaratabwa muri yombi kugeza ubu kuva igipolisi mpuzamahanga cyamushyira ku rutonde rw’abantu bashakishwa kibisabwe na ICC mu 2006.
Hakunze gukekwa ko yaba yihishe mu mashyamba ya Congo, muri Centrafrica cyangwa muri Sudani y’Epfo. Mu 2013 havuzwe ko ubuzima bwaba butamworoheye, uwari perezida wa Centrafrica, Michel Djotodia anatangaza ko ari kuganira na Kony ku kuntu yakwitanga ariko ntawamenye aho byarangiriye.
Uwari umwungirije, Dominic Ongwen, watawe muri yombi mu mpera za 2014, kuri ubu afungiye kuri ICC, akaba yaratangiye kuburanishwa kuwa 06 Ukuboza 2016, aho nawe akurikiranweho ibyaha nk’ibyo Kony ashinjwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


