Josiane ni zahabu ya Karongi, njyewe nanamugira Meya cyangwa Visi Meya- Umuturage

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba, avuga ko Mwiseneza Josiane uri mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ari zahabu y’akarere kabo, by’umwihariko ko akwiye umwanya ukomeye mu buyobozi.

Ubwo Radiotv10 yasuraga agace Josiane avukamo, mu kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, mu karere ka KarongI, yaganiriye n’abaturage baho bayitangariza ko aho umukobwa wabo ageze, bamufata nk’imari yabo.

Umwe mu bahatuye w’umusore yagize ati “Mu bigaragara Josiane ari wenyine, ahagarariye akarere ka Karongi ariko ikintu kintungura ni uburyo ubona akarere ntacyo gakora ngo n’abaturage bamwibonemo kuko mbona Josiane ari zahabu, ni zahabu ya Karongi cyane cyane Rubengera”.

New Picture 4
Umusore uvuga ko Josiane ari zahabu y’akarere kabo ka Karongi

Uyu musore akomeza avuga ko urwego Josiane agezeho kandi mu gihe gito, akwiye guhabwa umwanya mu buyobozi.

Ati “Josiane ni umukobwa wihagazeho, Ubundi se i Rubengera abantu bahazi ni bangahe, numvishe interview ye avuga ko natorwa azazamura abanyempano, njye rwose ni ukuri nanamugira na Meya buriya, cyangwa nkamugira Visi Meya”.

Ubwo umunyamakuru yageraga mu rugo aho Josiane avuka, mu kiganiro yagiranye na nyina, Mukamudenge Judith, yashimangiye ko kuva na kera Josiane yakundaga kwiyita Miss (Nyampinga).

Ati “Ubundi akiri umwana mutoya ikintu cy’ubumisi (Miss) yarakivugaga, akavunga ngo ni Miss Karitiye”.

Akomeza avuga ko Imana yamushyizemo igitekerezo cyo kujya kwiyandikisha akaba ageze aho ageze muri iri rushanwa, amuha amahirwe yo kuba yanaryegukana.

Ati “Burya iyo umuntu yagiye mu mudiho ntaba akibababarira amatako, iyo nza kuvuga ngo sinyamuha kandi yaragiyemo naba nsa n’unyuranije n’ugushaka ku Imana, adashyitse ubwo byine waba ari umugambi w’Imana ariko na none ntabwo byaba bidushimishije kuko natwe byatugiyemo, njyewe numva yaba we(Nyampinga w’u Rwanda), nifuza ko icyo umwana wanjye yasengeye kandi akakijyamo yagitsindira”.

Mwiseneza Josiane ni umwana wa bucura iwabo, ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, ubu akaba ari mu mwiherero i Nyamata mu karere ka Bugesera, aho ari kumwe n’abandi bakobwa 20 bahagarariye Intara z’igihugu n’umujyi wa Kigali, bazavamo uzaba Miss Rwanda 2019.

ki
Mwiseneza Josiane, umukobwa watunguranye muri Miss Rwanda 2019
mwis
Misezena mu mwiherero n’abandi bakobwa 20

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *