Gz3c5v-WgAA4pao

Juba: Umugaba wungirije wa UNMISS yasezeye Ingabo za RDF

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa na gahunda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Brig Gen. Kanobayire; akaba anakora nk’Intumwa Nkuru y’igihugu; kuri uyu wa Kabiri yasuye abashinzwe kubungabunga amahoro b’Abanyarwanda babarizwa muri RWANBATT3 iherereye i Durupi, mu nkengero za Juba, mu rwego rwo kubasezeraho.

Gz3c5v8WAAA3cfj

Yakiriwe n’umuyobozi w’Ingabo za RWANBATT3, Colonel Leodomir Uwizeyimana, ahabwa ibisobanuro birambuye ku gace batayo ishinzwe, uko umutekano uganje, ndetse no ku bikorwa bikomeje.

Gz3c5v7WAAAnsBP

Mu ijambo rye, Brig. Gen. Kanobayire yagaragaje ko ashimira byimazeyo akazi kakozwe na RWANBATT 3 muri Sudani y’Epfo, aho yashimye imyitwarire myiza, ubwitange ku bipimo by’ubutumwa, n’uruhare rwabo mu kuzamura ibendera ry’u Rwanda binyuze mu gukora kinyamwuga no kwigomwa.

Yashimye kandi imyitwarire y’intangarugero berekanwe mu gucungira umutekano abavanwe mu byabo bari mu nkambi bacumbikiwemo.

Gz3c5waWkAIqJhd

Yashishikarije kandi abashinzwe kubungabunga amahoro bo muri RWANBATT 3 gukomeza imyitwarire myiza yabo, ubunyamwuga, ndetse no guhora biteguye gukora mu gihe gisigaye cy’ubutumwa bwabo, yemeza ko abo basirikare bakomeje kuba ishema ry’igihugu ndetse n’inkingi y’ibikorwa bya UNMISS.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *