Judith Heard ashobora gukatirwa igifungo cy'imyaka 10 ku bw'amafoto ye yagiye hanze yambaye ubusa -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Mbere tariki ya 28 Gicurasi 2018, nibwo hiriwe hakwirakwizwa mu bitangazamakuru amafoto y’umunyamideli, Kantengwa Judith Heard yambaye ubusa buri buri, ibi bikaba bishobora gutuma afungwa imyaka 10  nk’uko biteganwa n’itegeko rya Uganda.

Amafoto yashyizwe hanze, agaragaza uyu mubyeyi w’abana babiri ari ahantu hameze nko mu bwogero, agaragaza amabere ndetse ari gutumura itabi.

Judith Heard akimara kubona aya mafoto, yagiye ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko yababajwe n’abamwifuriza ibibi birengagije ibyiza amaze iminsi akora ari mu Bufaransa, ahubwo bagashishikazwa no  kumushyira ku gasozi yambaye uko yavutse.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda mu ngingo ya 13 ikumira ibikorwa by’urukozasoni, ivuga ko uwo ari we wese ushyize ku Karubanda amafoto, amashusho cyangwa ikindi gikorwa cyose cy’urukozasoni ahanishwa gufunwga imyaka 10 cyangwa agatanga amashilingi ya Uganda miliyoni 10.

Judith Heard arimo gushakishwa ngo yitabe mu biro bya Minisitiri w’umuco, Fr. Lukodo, mu gihe  yaba ahamwe n’iki cyaha akaba yahita atabwa muri yombi kugira ngo aryoze ibyo yakoze n’ubwo avuga ko atari we wabikoze.

pic5
Ibi byose byabaye Judith yibereye i Paris mu Bufaransa

 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *