Nyuma y’urupfu rwa Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, abantu batandukanye bagiye bagaragaza ko bababajwe n’urupfu rwe rwaje rutunguranye, abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Juliana Kanyomozi nawe yagaragaje akababaro.
Kanyomozi aragira ati: “Rimwe na rimwe hari igihe ibintu bitugora kubyakira nk’abana b’abantu, ariko Imana ijya ibasha bubona ibyo tutabasha kwibonera. Ntabwo izigera igusiga mu bihe by’agahinda, Gira iruhuko ridashira AIGP Andrew Felix Kaweesi. Tuzahora tubibuka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Juliana Kanyomozi yakomeje yihanganisha ikipe y’abapolisi b’abofisiye bakoranaga bya hafi na nyakwigendera Felix Kaweesi, wishwe mu buryo butunguranye.
Felix Kaweesi, yarashwe mu gitondo cyo ku wa Ku wa Gatanu tariki ya 17 Weurwe 2017, hafi y’iwe mu gace yari atuyemo ka Kulambiro mu mujyi wa Kampala.

Ubwo uyu mupolisi yagendaga mu modoka, nibwo yagabweho igitero n’abantu bari bitwaje imbunda, araraswa arapfa ndetse na bamwe mu bapolisi bamurindaga bahasiga ubuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste/Bwiza.com


