Juliana Kanyomozi yujuje imyaka 36 ari mu gahinda, nta mwana, nta mugabo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo muri Uganda, yatangaje ko yagize isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 36 ari mu gahinda yatewe n’urupfu rw’umusore yita inshuti ye, Brian Ndoori wari uzwi nka Chuck Brian wapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiyaga cya Victoria.

Kanyomozi yavutse ku wa 27 Ugushyingo 1982, yujuje imyaka 36, nta mugabo afite, ndetse nta n’umwana. Agahinda yatewe n’urupfu rw’inshuti ye Brian, kaje kiyongera ku ako yatewe no kubura umwana we w’imfura, Keron Kabugo wishwe n’uburwayi bwa Asthma,  muri Nyakanga 2014.

Juliana yashimangiye ko umunsi wa nyuma yavuganye na Brian, yamusabaga guhura ngo amugurire icyo kunywa, gusa Juliana yatangarije uyu musore ko nta kanya afite. Gusa uyu muhanzikazi ntabwo yigeze avuga niba hari undi mushinga w’urukundo ujyanye no kubana baba bari bafitanye.

Yagize ati “nagerageje kwanga kwemera iby’iyi nkuru,… umunsi wa nyuma twavuganaga, nta gihe kirekire giciyemo mwifuzaga kungurira icyo kunywa,…ikiruta ibindi byose ndagushimira kuba warambereye incuti kandi nzagukumbura cyane Chucky,… ndagukunda, ruhukira mu mahoro”.

Yakomeje avuga ko atabonye akanya ko kwicarana na Brian ngo basangire bitewe n’ibirori yari agiyemo. Ubu butumwa Juliana akaba yarabutangaje ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, nyuma yo kumenya neza ko uyu musore wari ufite umwana umwe, yapfuye.

Juliana Kanyomozi ni umuhanzi w’Umugandekazi umaze imyaka igera muri 20 mu muziki, wakunzwe kuva mu myaka ya 1998 kugeza n’ubu akaba akijya ku rubyiniro benshi bakanyurwa

Byinshi wamenya kuri Juliana Kanyomozi, umukobwa w’imyaka 36 y’amavuko, KANDA HANO.

Juliana Kanyomozi with Chuck Brian Salvator earlier this month
Juliana Kanyomozi na Chuck Brian, utakibarizwa ku isi
ju
Hashize imyaka ine Juliana abuze imfura ye

ju3

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *