Justin Bieber n’umukunzi we mushya bakomeje gutungura benshi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber n’Umukunzi we mushya, Hailey Badwin mu ijoro ryakeye ryo ku wa 26 Nyakanga 2018,  batunguye  benshi ubwo bagaragaraga basomana mu ruhame bitandukanye n’ibyo ubusanzwe abantu bamenyereye.

Iki gikorwa cyo gusomana bitamenyerewe mu ruhame cyabereye muri resitora iherereye mu mujyi wa NewYork ahitwa ’12 chairs muri Brooklyn.

Batitaye ku bari babakikije, Justin Bieber na Baldwin basomanye  biratinda . Ni nyuma yaho bari bamaze iminsi bazenguruka ‘East Coast.

Justin Bieber n’umukunzi we bamaze igihe gisaga ukwezi batangaje ku mugaragaro ko bakundana nyuma yo kumenyanira muri Bahamas  aho bahuriye.

Inkuru dukesha  TMZ ivuga ko aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe kandi ko urukundo rwabo rushyushye.

Uwahoze ari umukunzi wa Justin Bieber, Selena Gomez we yavuze ko asanga uru rukundo ari agahararo kuko ngo bitumvikana uburyo aba bagiye gukora ubukwe bamaze igihe gito bamenyanye.

TMZ
Justin Bieber n’Umukunzi we mushya, Hailey Badwin basomaniye muri Resitora

JUS

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *