Umuhanzi Justin Bieber yagaragaye arandaswe mu maboko y’abandi bantu ba hafi bitewe n’inkuru y’ijyanwa mu bitaro ry’uwahoze ari umukunzi we Selena Gomez.
Uyu mugabo yagize iki kibazo ubwo yari ku rusengero kuri uyu wa Gatatu yaje wenyine kandi ubusanzwe azana n’umugore we, Hailey Baldwin.
Justin Bieber wari wacitse intege ku buryo bugaragara nk’uko TMZ ibitangaza, byaramugoye cyane kuva ku rusengero maze inshuti ze ziramurandata. Ni nyuma y’amasaha make inkuru y’uko Gomez yajyanwe mu bitaro by’abafite ihungabana ryo mu mutwe.

Biragaragara ko aba bombi bakundanye urukundo ruzima n’ubwo batahwemye gutandukana bya hato na hato.
Urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber rwatangiye guhwihwiswa mu 2010. Nyuma y’umwaka umwe muri Mutarama nibwo batangaje ko bakundana ku mugaragaro ubwo bari mu biruhuko muri St. Lucia

Aba bombi baje gutandukana gusa hariho icyizere ko mu 2017 basubirana n’ubwo umuryango w’uyu muhanzikazi wabirwanyaga.
Ibi nibyo byatumye hagana muri Mutarama, 2018 selena Gomez agira ihungabana hakitabazwa ibitaro.
Selena Gomez na Bieber batandukanye muri Werurwe, 2018 nyuma y’uko hari hashize igihe kirekire urukundo rwabo ruri muri bomboribombori.


