Bieber amaze gukora indirimbo ye yise “Sorry” igasakara hose ariko bagenda bayisubiramo , Abazwi nka “Ghetto Kids” bahawe igihembo ku bw’iyi ndirimbo ye aba bana basubiyemo bayibyina.
Bitewe n’isubirwamo ry’iyi ndirimbo, Bieber byamukoze ku mutima hanyuma umwe wagaragayemo agenerwa ipantaro n’ikoti [costume] impano yoherejwe na Bieber.

Ibi byatangajwe na manager w’aba bana,Dauda Kavuma ko bishimira uwo mwambaro wakorewe mu mujyi wa London utunganyirizwa mu ruganda rwita KTZ.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru BigEye cyo muri Uganda ,Dauda avuga ko bakiriye iki gihembo ku bw’indirimbo sorry kuko nabyo ubwabyo ngo ni ubundi buryo butuma barushaho kwita ku mibyinire yabo.

Iyi ndirimbo basubiyemo ngo igiye kwagura imishinga yabo kuko na Nick Minaj yashimye ibyiza bakoze ndetse ko mu gihe runaka bazakorana igikorwa runaka.
Video: Sorry
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=L1hjGKdg9jE]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty/Bwiza.com


