Abaturage bo mu gace ka Butanda mu Karere ka Kabale muri Uganda bigaragambije, bamagana Abanyarwanda by’umwihariko abava mu Karere ka Burera, bavuga ko bakomeje kwambuka bagana muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko. Iyi myigaragambyo yabaye ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021, bafunga umuhanda ari nako bafite ibyapa biriho ibyo basaba. Aba barimo ahanini abatwara abantu, bafunze umuhanda Butanda-Rubaya- Kabale bakoresheje ibinyabiziga byabo mu isanteri ya Habubaare. Mu butumwa bari bafite ku byapa, Chimpreports ivuga ko byari biriho ubutumwa bwibaza niba ” Abanyarwanda bemerewe gutunga indangamuntu za Uganda? ” Aba kandi banengaga abayobozi bwabo bwo mu nzego z’ibanze bashinja kuba bamwe mubatuma Abanyarwanda binjira mu gihugu cyabo. Abigaragambya bavuga ko Abanyarwanda bavuye mu Karere ka Burera, bakanyura ahitwa Kabere, bagakomereza ahitwa Hakyoma, urugendo bakarusubikira mu dusantere twa Rutare na Bigaaga. Aba kandi iki kinyamakuru gikunzwe gutungwa agatoki ko kiri mu kwaha kwa Leta ya Uganda, kivuga ko hari Abanyarwanda kuri ubu baguze za tagisi zikaba zitwara benewabo zibinjiza muri Uganda, ku giciro kiri hejuru. Ubusanzwe hishyurwa Ugx ibihumbi 10,000 (Omutwalo)ariko ngo abo Banyarwanda bajya muri Uganda bishyura Ugx 100,000 (imitwaro 10) nk’uko Nickson Kanyesigye utuye mu isanteri y’ubucuruzi ya Bigaaga ngo yabitangaje. Aba ngo bakoresha umuhanda Butanda-Katuna-Kabale ndetse ngo banze kwinjira mu ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi, iyo babisabwe ngo ntibabikozwa. Aba Banya-Uganda basaba ko inzego z’umutekano zabyinjiramo, zikabuza aba bavuga ko ari Abanyarwanda binjira mu gihugu cyabo. Umuyobozi muri Butanda, Edward Champion, avuga ko iby’Abanyarwanda binjira babizi gusa ngo bemererwa kuko ” Bavuga ko bagiye gusura benewabo bari muri Tooro na Bunyoro.” Maj Gen Francis Takirwa uyobora Diviziyo ya 2 ya UPDF, avuga ko nibura Abanyarwanda 20 bambuka bitemewe bajya muri Uganda buri munsi. Avuga ko abo bagiye bafata, babohereje iwabo haba kuri Mirama na Ishasha mu Karere ka Kanungu. Afande Takirwa avuga ko bitashoboka ko buri gace ko ku mupaka kajyamo abashinzwe umutekano kuko hari ibindi bice nabyo bikeneye abashinzwe umutekano cyane. BWIZA yabajije Meya w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal niba hari amakuru afite ko abaturage ayoboye bamwe muri bo baba bajya muri Uganda mu buryo butemewe, avuga ko ahuze, aza kudusubiza mu masaha ari imbere. Turi bubagezeho icyo abivugaho. Ibibazo by’abambuka bava ku mpande zombi bikomeza kumvikana hagati y’ u Rwanda na Uganda kuva habaho gufunga urujya n’uruza kuri buri ruhande mu myaka ibiri ishize.



2 Responses
Kabale: Bigaragambije bamagana Abanyarwanda bava i Burera
Abanyakabare mwaretse kwivanga mu bibazo mutazi iyo byatangiriye niyo bizarangirira.
Kabale: Bigaragambije bamagana Abanyarwanda bava i Burera
Abanyakabare mwaretse kwivanga mu bibazo mutazi iyo byatangiriye niyo bizarangirira.