Muri iki cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’umudamu witwa Mukanzabarushimana Epiphanie wibye umwana wa Nyirandikubwimana Ernestine utuye mu mudugudu w’Umucyo, akagari ka Rusera Umurenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda bahuriye mu isoko.

Uyu mugore wibye umwana yatawe muri yombi ndetse uwo mwana ashyikirizwa ababyeyi be baboneraho gushima abagize uruhare mu kumubagarurira kuko ngo ari igikorwa cyatumye bongera kumva ko batari bonyine.
Uru ruhinja rujya kwibwa ,Epiphanie ngo yasanze Nyirandikubwimana mu isoko rya kabarondo aho yarimo acuruza, hanyuma aza kumusaba ko yamuha umwana akamuterura.
Nyuma yo kumuterura yabwiye uyu mu byeyi ko agiye kugura umutobe maze aca umuti wa mperezayo arategereza araheba n’iko kwitabaza inshuti n’abavandimwe ndetse n’izindi nzego ngo zimufashe gushakisha.
Nyiri ukwiba umwana yaje gutabwa muri yombi avuga ko impamvu nyirizina yamuteye kwiba uyu mwana bivugwa ko afite ukwezi kumwe, ngo yagirango abeshye umugabo we ko yabyaye dore ko yari yarabuze urubyaro.
Mukanzabarushimana Epiphanie wemera ko yibye uyu mwana ndetse akamwiba kuko yumvaga amukuze ubu afugiye kuri sitastiyo ya Polisi ya Rukira mu karere ka Ngoma nk’uko Muhabura ibitangaza.
uyu mwana yari yibwe , nyuma yundi uherutse kwibwa n’umuganga w’umubyaza mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gakenke, aho uyu muganga yibye umwana w’umubyeyi amaze kubyaza akamubeshya ko yapfuye nyuma bikaza gutahurwa ko yari yamwibye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
Â


