Amakuru atandukanye akomeje guturuka mu mujyi wa Goma aremeza ko igitero cya drone ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu mujyi wa Goma, cyari kigambiriye abarimo Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu.
Mu ma saa kumi n’igice y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe, ni bwo i Goma hagabwe igitero cya drone.
Ni igitero cyagabwe mu gace kiganjemo ingo z’abaturage ka Himbi, hafi y’ikiyaga cya Kivu.
Abatuye muri aka gace bavuga ko mu rucyerera bumvise iturika inshuro ebyiri, ibivuze ko drone yarashe muri kariya gace yarekuye ibisasu bibiri.
Mu busanzwe mu gace ka Himbi habarizwa amazu asanzwe ari aya Olive Lembe, umugore wa Joseph Kabila.
Amakuru avuga ko mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe leta ya RDC yakiriye amakuru y’uko Kabila yaba ari muri kariya gace, mbere yo gutegura huti huti igitero cyo kumwivugana.
Kinshasa mu mwaka ushize yakatiye uyu munyapolitiki igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya gukorana na M23 no kugambanira igihugu.
Kiriya gitero kandi Kinshasa yagiteguye, nyuma yo kumenya ko ubwirinzi bw’ikirere cya Goma butari gukora byuzuye.
Bivugwa kandi ko mu bo kiriya gitero cyari kigambiriye harimo umuyobozi w’igisirikare cy’umutwe wa AFC/M23, Gen Sultani Makenga, n’umuhuzabikorwa wa ririya huriro, Corneille Nangaa.
Perezida wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije wa AFC, Bertrand Bisimwa na we bivugwa ko yari agambiriwe, yatangaje ko ibyabaye bitari igitero cyo gufata Goma ko ahubwo cyari igitero kigambiriye “kwica abantu runaka.”
Leta ya RDC ntacyo iravuga kuri kiriya gitero, ariko abanyapolitiki batavuga rumwe na yo nka Seth Kikuni na Franck Diongo bagaragaje ko kiriya gitero cyerekana “umurongo w’intambara w’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.”
Kikuni yunzemo ati: “ubutegetsi bwa Kinshasa bwerekanye ko bushyira imbere amahitamo y’intambara aho gushyira imbere amahoro”, ashimangira ko Tshisekedi arimo kwishyira “mu mwanya w’inzitizi ikomeye ishobora kubangamira igisubizo cya nyacyo kandi kirambye cy’iki kibazo kimaze igihe kirekire giteza akababaro abaturage bo mu Burasirazuba bw’igihugu.”
Diongo we yavuze ko ibyakozwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ari “ubugambanyi ku gihugu”, agaragaza ko amahanga adakwiye kuburenza ingohe.
Kugeza ubu abantu batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga UNICEF ni bo byamenyekanye ko biciwe muri kiriya gitero.


