Kabuga Felesiyani arembeye mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Kabuga Felesiyani ufungiye mu Bufaransa aho akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amarewe nabi ku buryo yanavanwe aho yari afungiye akajya kwitabwaho n’abaganga.

Inkuru ya AFP ivuga Kabuga yagombaga gukurwa aho afungiwe mu mpera z’iki kubera impamvu z’uburwayi, ndetse hari amakuru ko yajyanywe ku bitaro by’i Paris kuri uyu wa Gatanu kubera uburwayi bw’amara.

Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga mu mategeko yabwiye AFP ko ntacyo yatangaza ku makuru y’ubuzima bw’umukiriya we.

Abavoka ba Kabuga bakomeje kugaragaza ko ubuzima bwe butameze neza kubera uburwayi afite bwa diabète, umuvuduko w’amaraso n’indwara ifata ubwonko yitwa leucoaraïose, ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura imikorere y’umubiri we no kwibuka, bakabiheraho basaba ko yaburanishirizwa mu Bufaransa aho kujyanwa i Arusha muri Tanzania.

Ni mu gihe byitezwe ko ku wa 30 Nzeri aribwo Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ruzatangaza niba Kabuga ushinjwa kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi azashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ngo abe ari rwo rumuburanisha.

Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga agomba kohererezwa i Arusha muri Tanzania, akaba ariho aburanishirizwa.

Kabuga amaze amezi atatu afungiye i Paris, gusa yajuririye Urukiko rusesa imanza arusaba kwemeza ko yaburanishirizwa mu Bufaransa.

Mu gihe urukiko rusesa imanza rwakwemeza ko Kabuga yoherezwa urwego rwasigariyeho urukiko rwashyiriweho u Rwanda, u Bufaransa bwaba bufite ukwezi kumwe gusa ko gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *