Kabuga mu biganiro n’abacamanza bamwemereye kutaburana

Sangiza iyi nkuru

Abacamanza b’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, tariki ya 6 Kamena 2023 bafashe icyemezo cy’uko Kabuga Félicien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atagishoboye kuburana, kandi ko nta cyizere cy’uko azatora agatege mu gihe kiri imbere.

Banzuye ko urubanza rwe rugomba gukomeza ariko mu bundi buryo, aho ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz buzakomeza gutanga ibimenyetso, abatangabuhamya bakomeze kubutanga, ariko ngo ntabwo azahamywa ibyaha akurikiranweho kubera ko adashoboye kuburana.

Uyu mwanzuro washingiye ku busabe bw’abunganira Kabuga barimo Me Emmanuel Altit, bifuzaga ko urubanza rwe rwahagarara kuko ngo asanzwe afite uruhurirane rw’uburwayi burimo ubwo kwibagirwa (dementia), butuma abura ubushobozi bwo gukora inshingano ze nk’umuburanyi.

Uruhande rwa Brammertz rwo ubusanzwe rwasabaga ko Kabuga yakomeza kuburanishwa, rugaragaza uburyo indwara arwaye zitakabaye zituma urubanza rudakomeza. Rwanagaragaje ko uburemere bw’ibyaha bya jenoside aregwa bukwiye guhabwa agaciro, iburanisha rigakomeza kandi akazahanwa mu rwego rwo guha isomo n’abandi batekereza kubikora.

Basaba ko urubanza ruhagarikwa burundu

Me Altit amaze kumva umwanzuro w’abacamanza ba IRMCT bayobowe na Ian Bonomy, yatangaje ko ari intsinzi Kabuga n’abamwunganira, ariko yongeraho ko ku rundi ruhande badashyigikiye uw’uko urubanza rwazakomeza mu bundi buryo.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko yifuza ko urubanza rwa Kabuga ruhagarara burundu, kuko ngo gukomeza kwarwo umuburanyi atarugaragaramo bibangamira uburenganzira bwe bwo kwitwa umwere.

Ati: “Kabuga aracyafatwa nk’umwere mu gihe cyose ataracirwa urubanza ku rwego rwa nyuma, kandi ni umwere udashoboye kuburana. Abacamanza banzuye ko nta rubanza ruzabaho kubera ko adashoboye kuburana.”

Kuri ubu buryo bundi bw’urubanza, Me Altit yagize ati: “Ntabwo twemeranya na bwo kandi tubona ko kuba ubu buryo butarigeze bukoreshwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, bukaba butarateganyijwe muri sitati ishyiraho uru rugereko kandi bukaba atari uburyo bwitabazwa mu rwego mpuzamahanga, kubukoresha kwaba ari uguhonyora uburenganzira bwa Kabuga Félicien.”

Me Altit ntabwo yumva ukuntu urubanza rugendeye ku bimenyetso by’ubushinjacyaha n’ubuhamya rwakomeza mu gihe umuburanyi ushinjwa atatanga amakuru y’ingenzi, ntanabe abunganizi be amabwiriza.

Uyu munyamategeko yavuze ko kubera iyi mpamvu, abunganira Kabuga bari kugirana ibiganiro n’abacamanza ba IRMCT, babasobanurira ko umwanzuro wo gukomeza urubanza nk’uru nta handi hantu mu rukiko mpuzamahanga wigeze ufatwa. Ati: “Kwifashisha ubu buryo byahungabanya bikomeye uburenganzira bwa Kabuga.”

Kugeza ubu ntabwo IRMCT irafata umwanzuro ku kuba Kabuga yakomeza gufungwa cyangwa agafungurwa. Abanyamategeko be bavuga ko bari kubiganiraho n’abacamanza kugira ngo barebe icyakorwa, ariko bo bashimangira ko akwiye gufungurwa nk’umwere.

Mu Rwanda, ntabwo umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside bishimiye umwanzuro w’abacamanza ba IRMCT, kuko wifuza ko Kabuga yakabaye akomeza kuburanishwa. Gusa umunyamategeko wawo, Me Bayingana Janvier, avuga ko n’ubwo ubushinjacyaha bwajurira, hari icyizere gike cy’uko urukiko rwakwisubira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *