Kabul: Ikindi gitero ku kibuga cy’indege cyaburijwemo abasivili barimo abana barahagwa

Sangiza iyi nkuru

Igitero cya Drone y’Abanyamerika cyo kuri iki Cyumweru ku modoka yuzuyemo ibiturika yarasiwe hafi y’Ikibuga cy’indege cya kabul cyaguyemo n’abana bato nk’uko byemejwe n’abatangabuhamya.

Aba batangabuhamya babwiye Al Jazeera ko byibuze abana batatu bari mu basivili batandatu bahitanwe n’iki gitero mu gihe ibinyamakuru bimwe bivuga ko abantu 9 bo mu muryango umwe , barimo abana batandatu bari mu bapfuye.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Amerika (CENTCOM) bwavuze ko buzi amakuru y’abasivili baba biciwe muri iki gitero nyuma y’igitero cya drone buvuga ko kibasiye abiyahuzi ba bombe batandukanye biteguraga kugaba igitero ku Kibuga cy’Indege cya Kabul.

CENTCOM ivuga ko yatangije iperereza.

Igitero cyo kuri iki Cyumweru ni icya kabiri ingabo za Amerika muri Afghnaistan zigabye kuva umutwe wa Islamic State mu Ntara ya Khorasan (ISIS-K) wigamba igitero cyo kuwa Kane ushize ku Kibuga cy’Indege cya Kabul.

Iki gitero cy’ibisasu bya bombe byaturikirijwe ku kibuga cy’indege cyahitanye abantu basaga 100 barimo abasrikare ba Amerika 13, abandi batari bacye barakomereka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *