Mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Kamatamu, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, hasanzwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 23, abawubonye bakeka ko yishwe atewe ibyuma akananigwa.
Uyu murambo wasanzwe muri uyu mudugudu, hakaba ari hagati y’ikibuga cya Golf n’ikiyaga kizwi nk’icya Nyagahene, abaturage babonye uwo murambo batabashije kumenya nyirawo, bavuga ko yari afite ibikomere, bakeka ko yanigishije insinga abandi bagakeka ko yatewe ibyuma kubera ibikomere yari afite ku mubiri.
Uyu ati “Twabonye ari nk’insinga bamwicishije mu ijosi, yari umusore ukiri muto yari ifite imyaka nka 23 cyangwa 24 gusubiza hejuru”.
Undi “Uwo muntu twasanze aryamye yateraguwe ibyuma, bigaragare ko nyine bamwishe”. Mugenzi wabo ati “Yari umusore w’igikara, aryamye araramye bamuteye ibyuma habo [yerekana ku ijosi]”.
Aba baturage bagendeye ku kuntu basanze ibyatsi byasandaguritse n’amaraso hafi y’uwo murambo, bakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi.
ati “Si umuntu byibura wavuga ngo yari afite amafaranga ngo bamuteze wenda bamushakagaho amafaranga, yari umuntu uciriritse. Wasanga ari nk’abantu banywa itabi bamufashe bagahita bamwiyenzaho, bakamukubita bakamwica cyangwa se bakaba ari abo bari bafitanye inzika, bigaragara ko yakomeje kubarwanya”.
Undi, ati “Ni uko hano hatabona, ashobora no kuhaca nijoro atahazi, agahuriramo n’ibisambo bikamutera ibyuma”.
Bitewe n’aho amaraso yari ari n’aho basanze umurambo, ngo bigaragara ko bamaze kumwica bakajya kujugunya umurambo we haruguru gato.
Inzego z’umutekano zatabajwe hamwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, umurambo we ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yatangarije RadioTv Flash dukesha iyi nkuru ko harimo gukorwa iperereza, ati “Hafashwe ibimenyetso ku mubiri we kugira ngo bihuzwe n’imyirondoro y’abo dufite kugira ngo turebe ko twamenya imyirondoro ye, ikindi ni ugukurikirana kumenya uwo ari we n’uburyo yishwe,…”.
Umurambo w’uyu muntu wajyanwe ku bitaro bya Polisi biherereye ku Kacyiru.


