Perezida Paul Kagame mu ijoro ryakeye yageze i Havana muri Cuba, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu 77 bikize kurusha ibindi ndetse n’u Bushinwa.
Ni inama y’iminsi ibiri iteganyijwe hagati yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri ndetse n’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023.
Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma babarirwa muri 30 bayitabira.
Baraza kuba bigira hamwe “gahunda nshya y’ubukungu bw’Isi”, bijyanye no kuba abayituye bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cuba, Bruno Rodriguez, ku wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko iriya nama ishobora kuzasozwa n’amagambo ashimangira uburyo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitabona amahirwe angana n’ay’ibyateye imbere ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwiteza imbere ku rwego mpuzamahanga.
Hazagaragazwa kandi inzitizi nyinshi ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bihura na zo, mbere yo gusaba ko hashyirwaho “gahunda nshya y’ubukungu ku isi”.
Umuryango wa G77 washinjwe n’ibihugu byo mu gice cy’amajyepfo y’Isi mu 1964. Icyo gihe wari ufite intego yo “kugaragaza no guteza imbere inyungu rusange z’ubukungu no kuzamura ubushobozi bw’imishyikirano ihuriweho.”
Kuri ubu uriya muryango ugizwe n’ibihugu 134, birimo u Bushinwa. Iki gihugu cyakora kivuga ko kitari umunyamuryango wuzuye wa G77.


