Kagame na Blinken baganiriye ku mutekano ukomeje kuzamba muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken byibanze ku kibazo cy’umutekano muke wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abayobozi bombi baganiriye bifashishije Telefoni.

Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro bitanga umusaruro cyo kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken ku izamba ry’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byunzemo ko Perezida Paul Kagame na Antony Blinken banaganiriye ku gikenewe mu “kugabanya imirwano ndetse n’uko amakimbirane yakemuka biciye mu nzira ya Politiki.”

Abayobozi bombi baganiriye nyuma y’ukwezi kurenga imirwano yubuye hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23.

Kuri uyu wa Mbere imirwano ikomeye yabereye mu duce twa Kibumba na Buhumba two muri Teritwari ya Nyiragongo iherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma, ndetse hari impungenge nyinshi z’uko iyi mirwano ishobora kototera uyu mujyi.

Mu gihe imirwano ikomeje kujya mbere mu burasirazuba bwa RDC, umwuka ni na ko ukomeje kuba mubi hagati ya Leta y’iki gihugu n’u Rwanda gishinja kuba ari rwo ruha ubufasha uriya mutwe.

U Rwanda ku rundi ruhande ntiruhwema kugaragaza impungenge rutewe n’imikoranire y’Ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR umaze igihe ufite gahunda yo kuruhungabanyiriza umutekano.

Perezida Kagame mu kiganiro na Blinken yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushyigikira “gahunda ikomeje y’akarere yo kuzana amahoro n’umutekano muri RDC no mu karere.”

Bijyanye n’iyi gahunda RDC imaze igihe isabwa kugirana ibiganiro na M23, gusa iki gihugu cyarahiye ko nta biganiro ibyo ari byo byose giteze kugirana n’uyu mutwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *