Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare yahuye na Recep Tayyip ErdoÄŸan wa Tà¼rkiye, bagirana ibiganiro.
Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bitabiriye inama ya World Governments Summit ihuza abagize za Guverinoma zo hirya no hino ku Isi.
Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko Kagame na Erdogan baganiriye “uko bakomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tà¼rkiye”.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Erdogan bije byiyongera ku byo ku wa Mbere yagiranye na ba Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique na William Ruto wa Kenya.


