Perezida Paul Kagame yashimiye umunya-Djibouti, Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), na Selma Malika Haddadi watorewe kuba umwungiriza we.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Mahmoud Ali Youssouf w’imyaka 59 na Selma Malika batorewe ziriya nshingano.
Mahmoud wari umaze igihe kirekire ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, yahigitse abarimo umunya-Kenya, Raila Odinga bari bahatanye mu matora.
Uyu mugabo nyuma yo gutorwa mu byo yiyemeje harimo guteza imbere amahoro n’umutekano muri Afurika.
Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimiye Mahmoud Ali ku bwo kuba Perezida mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa AU.
Ati: “Ndashimira Perezida wacu mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Mahmoud Ali Youssouf wegukanye intsinzi mu tsinda ry’abandi banyacyubahiro bo muri Afurika y’Iburasirazuba, bose bateye Afurika ishema.”
Yakomeje agira ati: “Ndanashimira Selma Malika Haddadi ku kuba yaratorewe kuba Visi-Perezida wa Komisiyo ya AU. Bombi ndabifuriza intsinzi mu nshingano zabo nshya.”
Umukuru w’Igihugu yanashimiye Umunya-Tchad, Moussa Faki Mahamat wari umaze igihe ayobora iriya Komisiyo.
Kagame yagaragaje ko Faki yagaragaje haba mu mvugo ndetse no mu bikorwa “isezerano ry’ubumwe bwa Afurika”.
Perezida Paul Kagame yunzemo ko ubwitange bwa Faki mu kwimakaza amahoro niterambere byateje imbere ubufatanye bukomeye mu bihugu bigize Afurika; ashimangira ko asize umusingi w’ubumwe buvuguruye.


