Kagame yaganiriye na Macron mu muhezo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Ni ibiganiro byabereye muri Perezidansi y’u Bufaransa (Champ ElysĂ©e) aharaye habereye umusangiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyigeze bitangaza ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho, gusa bitekerezwa ko baganiriye ku ngingo zirimo umubano wa Kigali na Paris ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu byakunze gusaba ko “u Rwanda ruvana ingabo zarwo muri Congo ndetse runahagarike ubufasha kuri M23”, gusa nanone bwakunze gusaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imikoranire ifitanye n’umutwe wa FDLR.

Paris kandi yakunze gusaba ibihugu byombi gukemura amakimbirane bifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro, n’ubwo u Rwanda rwakunze kugaragaza ko rutishimira ibirego birushinja guha ubufasha inyeshyamba za M23.

Perezida Paul Kagame ari i Paris kuva ku wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024.

Muri uyu murwa mukuru w’u Bufaransa yahitabiriye inama yari igamije gutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)’.

Ni inama yateguwe n’Ihuriro rifasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo (GAVI Alliance) ndetse n’Ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Afurika, Africa CDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *