Kagame yahaye Uhuru isezerano, umusirikare wa RDC arasirwa i Rubavu, urubanza rwa Prince Kid rurasubikwa: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Ugushyingo 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, politiki n’ubutabera.

Harimo ko:

Dr Mbonimana weguye kubera ubusinzi yacitse ku nzoga

Dr Mbonimana Gamariel weguye ku mwanya w’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi yavuzweho na Perezida Paul Kagame, yijeje Abanyarwanda ko yacitse ku nzoga.

Mu itangazo yashyize kuri Twitter tariki ya 15, Dr Mbonimana yasabye imbabazi, agaragaza ko yicuza kuba yaraganjwe n’inzoga, ndetse yizeza Umukuru w’Igihugu ko yiteguye kuzakora neza inshingano yazahabwa, mu gihe yagirirwa icyizere.

Uyu munyapolitiki uri mu bayoboke b’ishyaka PL yeguye nyuma y’aho Perezida Kagame atangaje ko abapolisi bamufashe inshuro zigera kuri 5 atwaye imodoka kandi yasinze cyane.

Komanda wa EAC yavuze ko batazihutira kurwanya inyeshyamba

Komanda w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu butumwa bw’amahoro muri RDC, Maj. Gen. Jeff Nyagah yatangaje ko batazihutira kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu.

Uyu musirikare yasobanuye ko icyihutirwa kizakorwa ari ugusaba imitwe yitwaje intwaro kujya mu mishyikirano, guhagarika imirwano, kurambika intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Maj. Gen. Nyagah yavuze ko imitwe itazubahiriza iki cyemezo ari yo izarwanywa n’ingabo za EAC. Yabivuze habura iminsi mike ngo iyi mishyikirano ibera i Nairobi isubukurwe.

Umusirikare wa RDC yarasiwe i Rubavu

Umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yarashwe n’abasirikare b’u Rwanda ku wa 19, ubwo yari yinjiye mu karere ka Rubavu yitwaje imbunda.

Itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda ryasobanuye ko uyu musirikare yinjiye arasa ku minara yacyo, araraswa, aricwa mbere y’uko agira uwo yica cyangwa ngo amukomeretse.

Bikimara kuba, u Rwanda rwahamagaye urwego rw’akarere rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, rutangira iperereza. Leta ya RDC yabanje kwanga gutwara umurambo kubera gushidikanya kuri uyu musirikare.

Perezida Kagame yemeye gusaba M23 guhagarika imirwano

Perezida Paul Kagame yemeye gusaba umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano no kurekura ibice wari warafashe mu burasirazuba bwa RDC.

Ni icyemezo Umukuru w’Igihugu yafashe ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuhuza wa Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro, Uhuru Kenyatta, bemeranya ko M23 nibyubahiriza, izitabira imishyikirano yirukanwemo muri Mata 2022.

Perezida Kagame na Uhuru bagiranye iki kiganiro mu gihe M23 yari ikomeje gufata ibice bitandukanye muri teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo ndetse isatira iya Masisi mu ntera ngufi ujya i Goma.

Urubanza rwa Prince Kid rwarasubitswe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.

Isubikwa ry’uru rubanza ryatewe n’uko abagombaga gutanga ubuhamya batari mu rukiko, aho Kid n’umunyamategeko we batanze icyifuzo cy’uko babutangira ahantu hizewe n’impande ziburana.

Uru rubanza rwaherukaga gusubikwa nyuma y’aho isomwa ryarwo rihagaritswe tariki ya 29 Ukwakira, aho urukiko rwatangaje ko rwasanze ari ngombwa ko rwiyumvira ubuhamya abatangabuhamya bari baratangiye mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *