Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Koreya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame uri i Seoul muri Koreya y’Epfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena yakiriwe na mugenzi we Yoon Suk Yeol wa kiriya gihugu bagirana ibiganiro.

Umukuru w’Igihugu ari muri Koreya y’Epfo kuva ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena, akaba yahitabiriye inama ya mbere igomba guhuza Koreya n’umugabane wa Afurika.

Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yanditse ko Perezida Kagame na Yoon Suk Yeol “baganiriye ku buryo bwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye”.

Koreya y’Epfo isanzwe ari kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).

Amasezerano nk’aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kanama 2023, na bwo ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano arimo ayerekeye “Inama za politiki,” agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ibindi.

Usibye aya masezerano, ibihugu byombi bimaze igihe bifite umubano ushingiye mu ngeri zitandukanye, zirimo Politiki na Dipolomasi, Ubutwererane n’Ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda.

Umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo watangiye mu 1963.

Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’Ubuhinzi, Uburezi, guteza imbere Ikoranabuhanga mu buvuzi, Ikoranabuhanga n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *