Kajugujugu ya FARDC yahanuwe muri Kamena ngo yaba yararashwe na RDF

Sangiza iyi nkuru

Kajugujugu ya FARDC yo mu bwoko bwa Mi-24 yarashwe n’inyeshyamba za M23 maze igwa ahitwa Kabindi muri Teritwari ya Rutshuru ku itariki ya 17 Kamena 2022 .

Iyi ndege yari yagize uruhare mu gitero cya bombe ku birindiro bya M23 muri Tchengerero, agace kagenzurwaga na M23. Muri iyi kajugujugu hari harimo Umunyekongo n’Abanya-Georgia babiri bahise bapfa ako kanya.

M23 yatangaje nyuma y’amasaha make kajugujugu ya FARDC iguye, ko bakoresheje imbunda ya RPG-7 mu kuyimanura, ariko haje andi makuru atera gushidikanya ku byemejwe n’uyu mutwe.

Ni amakuru agaragara muri raporo iheruka gukorwa n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, na yo itavugwaho rumwe, ariko zemeza ko ziyakesha ababyiboneye n’amaso, harimo n’abari muri kajugujugu ya MONUSCO yari iherekeza kajugujugu ya FARDC, bavuga ko habanjje kugaragara umwotsi wera mbere y’uko kajugujugu ishya.

Izi mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye rero zibishingiraho zivuga ko kajugujugu ishobora kuba yararashwe na misile yo mu bwoko bwa Sol-air (Iraswa mu kirere ivuye ku butaka), ni ukuvuga ubwoko bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere, cyangwa hakoreshejwe imbunda nini yo mu bwoko bwa Heavy Machine Gun.

Ku rundi ruhande ariko, izi mpuguke zirasaba andi maperereza kugira ngo hamenyekane neza ubwoko bw’amasasu yarashwe indege nk’uko urubuga Politico.cd rukomeza ruvuga.

Basobanura ko M23 itaragira mu bubiko bwayo izi ntwaro zikoreshwa mu bwirinzi bw’ibitero byo mu kirere hakurikijwe inyandiko zerekeye intwaro ziremereye n’izoroheje M23 ifite. Ni yo mpamvu rero ngo bakeka ko Igisirikare cy’u Rwanda cyaba ari cyo cyahanuye iyi kajugujugu cyangwa kigafasha M23 kuyimanura.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kimwe n’ibihugu byinshi by’iburengerazuba mu minsi ishize bikaba byarashyize u Rwanda mu majwi birusaba guhagarika gufasha umutwe wa M23.

Ku ruhande rwarwo nyamara, u Rwanda rwo ruhakana ko rutera inkunga umutwe wa M23, ahubwo rugashinja Leta ya RDC gukorana n’umutwe wa FDLR (nk’uko byanemejwe n’izi mpuguke za Loni) wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ufite intego yo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *