Umwanditsi w’ibitabo w’Umugande uherutse guhunga igihugu, Kakwenza Rukirabashaija, yahishuye igihugu yabanje kunyuramo mbere yo kujya ku mugabane w’Uburayi.
Umunyamategeko Eron Kiiza wunganira uyu mwanditsi ukunze kwibasira Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifashishije imbuga nkoranyambaga, tariki ya 9 Gashyantare 2022 ni bwo yatangaje ko umukiriya we yamaze guhunga igihugu.
Me Kiiza wagaragarije itangazamakuru ko na we yatunguwe no kumva ko Kakwenza yashoboye guhunga, yavuze ko yabitewe n’impungenge ku buzima bwe, zatewe n’ibikomere byakomotse ku nkoni yakubitiwe n’abakomando bo mu mutwe wa SFC.
Mu butumwa yanyujije kuri Facebook nyuma y’amasaha make bimenyekanye ko yatorotse, yasobanuye ko yanze icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwa Buganda cyo kwivuriza imbere mu gihugu, kuko ngo ibitaro byaho ni nk’imitego y’urupfu yashaje, ajya kwivuriza i Burayi, anemeza ko azagaruka mu gihe azaba amaze guhabwa ubuvuzi.
Byavuzwe ko yahungiye mu Rwanda
Umunyamakuru Canary Mugume wubashywe muri Uganda kubera inkuru z’ubucukumbuzi akora, tariki ya 9 yatangarije kuri Twitter ko Me Kiiza yemeje ko Kakwenza mbere yo kwerekeza mu buhungiro, yanyuze mu Rwanda.
Mugume yagize ati: “Umwanditsi Kakwenza Rukirabashaije yagiye mu buhungiro, anyuze mu Rwanda, umunyamategeko we Eron Kiiza yabyemeje.”
Byatumye uwo munsi, Gen. Kainerugaba uherutse mu Rwanda tariki ya 22 Mutarama, ahamagara Perezida Paul Kagame, amubaza niba uyu mwanditsi ari mu gihugu ariko Umukuru w’Igihugu aramuhakanira.
Gen. Kainerugaba yarabitangaje ati: “Nahoze mvugana na Paul Kagame kandi yambwiye ko [Kakwenza] atari mu Rwanda!!”
Yahishuye igihugu yabanje kunyuramo
Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera yamuhamagaye ku murongo wa telefone, yasobanuriye iki kinyamakuru uburyo yakubitiwe n’abakomando ku cyicaro gikuru cya SFC.
Yagize ati: “Banyishe urubozo. Bakoreshaga amapensi bakurura inyama ku matako yanjye. Buri gihe iyo ndebye umubiri wanjye mu ndorerwamo, nsuka amarira.”
Ku cyicaro cya SFC kandi, ngo aba bakomando bamutegekaga kubyina, bakamukubita kugeza ataye ubwenge.
Kakwenza yabwiye Al Jazeera ko yabanje kuba muri Repubulika ya Malawi, kandi yizeye ko azagera mu Budage, agahabwa ubuvuzi yifuza. Muri iyi nkuru yasohotse ku wa 11 Gashyantare, iki kinyamakuru cyagize kiti: “Yavuze ko yari muri Malawi kandi yizeye kugera mu Budage kugira ngo ahabwe ubuvuzi.”


