Umwanditsi w’ibitabo wo muri Uganda uherutse guhunga, Kakwenza Rukirabashaija, ahamya ko Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh yaza mu Rwanda kumushakisha.
Tariki ya 16 Gashyantare, umunyamakuru Canary Mugume wa televiziyo NBS yatangaje ko abakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu bizewe bamuhaye amakuru y’uko uyu murumuna wa Perezida Museveni agirira uruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda guhera tariki ya 17 Gashyantare.
Uyu munyamakuru mu ijoro yongeye gutangaza ko uruzinduko rwa Gen. Saleh rwasubitswe, rwimurirwa ku yindi tariki. Ntabwo impamvu yabiteye yasobanuwe, gusa yari yarutangaje mu gihe Perezida Kagame yari ku mugabane w’Uburayi, kugeza ubu akaba akiriyo.
Mu gihe hari hakivugwa iby’uru ruzinduko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yasohoye itangazo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2022, isobanura ko nta ruzinduko rwa Gen. Saleh ruteganywa, isaba Abagande kudaha agaciro aya makuru.
Iyi Minisiteri yagize iti: “Nta ruzinduko rwa Gen. Salim Saleh i Kigali rwateganyijwe nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa NBS abinyujije ku rukuta rwe @CanaryMugume.”
Biravugwa ko uyu munyamakuru wari watangaje iby’uruzinduko rw’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba i Kigali rukaba, yaba yarahawe amakuru atari yo n’ukora mu biro by’Umukuru w’Igihugu utari wamenye ko Perezida Kagame atari mu Rwanda.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ku rubuga rwa Facebook ko iyi Minisiteri yanyomoje aya makuru, maze Kakwenza mu mwanya w’ibitekerezo, avuga ko uruzinduko rwa Gen. Saleh ruzaba mu ibanga, ngo akazaba aje kumenya niba ari mu Rwanda cyangwa yarahanyuza akomereza mu kindi gihugu.
Kakwenza yagize ati: “Uyu munyabyaha utagira ishusho azagira uruzinduko rw’ibanga, gusa kugira ngo amenye niba ndi mu Rwanda cyangwa narahanyuze.”
Kakwenza watorotse mu gihe yaburanishwaga ku cyaha cyo gutuka Perezida Museveni na Gen. Kainerugaba, aherutse gutangariza Al Jazeera ko yabanje kuba muri Malawi, mbere yo kwerekeza mu Budage aho yagombaga kwivuriza inyuma yo gukorerwa iyicwarubozo aho yari afungiwe.
Ku kuba yarageze mu Rwanda, Gen. Kainerugaba aherutse kuvuga ko yahamagaye Perezida Kagame abimubazaho, na we amusubiza ko uyu mwanditsi atari muri iki gihugu.


