Kalima na Gahigi bahuriye mu isoko (uyu mwandiko ukwibutsa iki?

Sangiza iyi nkuru

KALIMA NA GAHIGI BAHURIYE MU ISOKO:
Kalima: – Mbe Gahigi waje kugura iki ?
Gahigi: – Naje guhaha udushyimbo, udushaza,
n’utujumba.
Kalima: – Urabe ufite amafaranga menshi!
Gahigi: – Nyakuye he se Kali?
Kalima: – Uyakuye kuli bwa bunyobwa bwawe.
Gahigi: – Bwararumbye pe !
Kalima: – Ubwo koko murashonje. Nta kavura
muheruka ?
Gahigi: – Tugaheruka mu kwezi gushize.
Kalima: – Iwacu ho iragwa, ndetse ibishyimbo ni
bikuru.
Gahigi: – Ngiye kubaza igiciro cya biliya, wenda
biragulika.
Kalima: – Genda nanjye ndatashye.
Abize hambere bazi uyu mwandiko, umwarimu yasabaga abanyeshuli kujya imbere y’abandi umwe akitwa Kalima undi Gahigi bakaganira, Ese aka gakuru wakibukaga cyangwa ni ubwa
mbere ukabonye? kakwibutsa iki?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *