Kamembe: Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye y’abagore 8 bahohoteye umucamanza

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Kamembe bwashyikirijwe dosiye iregwamo abagore 8 icyaha cyo gusagarira umucamanza wari mu kazi bamuziza ko yarekuye umuntu bashakaga ko afungwa.

Icyaha bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 09 Nyakanga 2021, hagati ya saa sita na saa sita n’igice z’amanywa ubwo abaregwa bajyaga ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe bakasanga umucamanza wari mu kazi ke bagatangira kumusagarira bamusunika, bamukubita ibipfunsi mu mugongo banamucira mu maso.

Si ibyo gusa, ahubwo bamujugunyiye n’abana babo ngo ajye kubarera anabatunge;kubera ko yari yarekuye umuntu wabambuye amafaranga yabo bari baramuhaye mu bimina byitwa “Pyramide”.

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe iyi dosiye kuwa 21 Nyakanga, bukomeje iperereza kugira ngo buzayifatire umwanzuro nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga.

Icyaha cyo gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’Ubutabera abaregwa bakurikiranweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 260 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya ko uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 frw).

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *