Kaminuza 3 zari zimaze igihe zikorera mu bice bitandukanye mu Rwanda zirimo iya Rusizi International University yakoreraga mu karere ka Rusizi, Nile Source Polytechniques of Applied Arts iri yakoreraga mu karere ka Huye ndetse na Sinhgad Technical Education Society yakoreraga mu karere ka Kicukiro zahagaritswe by’agateganyo na minisiteri y’uburezi mu Rwanda kubera kutuzuza ibisabwa nubwo zakoraga.
Ibi byatangajwe na Dr. Innocent S. Mugisha, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi, yatangaje ko izi kaminuza uko ari 3 zahagaritswe kubera ibibazo bijyanye n’ireme ry’uburezi ryavaga mu bizigishirizwamo ridashyitse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasobanuriye umuryango bavuganye ko izi kaminuza nta bikoresho bihagije byifashishwa mu gutanga amasomo, abarimu bafite ubushobozi n’ibindi byose byafasha mu gutanga ireme rishyitse zari zifite bityo ibyigishirizwamo bikaba na byo bitari bigifite imbaraga.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko zahawe amezi 6 yo kuba zamaze kubona ibisabwa ngo hatangwe amasomo afatika ariko ko iyabasha kubigeraho mbere yakongera igafungurirwa imiryango igakora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagarutse kandi ku kibazo cy’abanyeshuri baba bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri muri izi kaminuza, aho yavuze ko na bo bagomba gutegereza igihe zizafungurira imiryango bagkomeza amasomo.
Yavuze ko atazi neza ikizakurikiraho ku zizaba zananiwe kuzuza ibisabwa mu gihe zahawe, ariko avuga ko zishobora gukurizmo gufungwa burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Phillipe@Bwiza.com


