Kaminuza y’u Rwanda igiye kurangiza ikibazo cy’abanyeshuri batabonaga amafaranga ya stage

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igiye guhagurukira ikibazo cy’abanyeshuri batabonaga ndetse n’ababonaga amafaranga abafasha kwimenyereza ibyo bize azwi nka “Internship fees” iki kubazo kikarangira byihuse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’uko mu mwaka ushize w’amashuri ndetse no mu yawubanjirije hagaragaye cyane ibibazo bitandukanye by’abanyeshuri batabona amafaranga abafasha kwimenyereza mu bityo bikagira ingaruka mumyigire yabo.
Kuri iki kibazo, kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igiye kongera kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa bari baramaze igihe bahagaritse ibikorwa byabo ku buryo iki kibazo cy’amafaranga afasha abakora stage cyakemuka byihuse.
Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi, Prudence Rubingisa yagize ati”bitewe n’uko akazi abanyeshuri bakora mu gihe bari muri stage kabarwa mu gaciro k’amafaranga, nabo bagomba kubona amafaranga abafasha mu kukanoza.”
Yakomeje agira ati”tugiye kwicarana n’abafatanyabikorwa batandukanye turebere kamwe uburyo iki kibazo cyakemuka burundu.” Yongeye ko amafaranga yagenerwaga umunyeshuri wimenyereza ahera ku bihumbi 20 ariko akagenda ahinduka bitewe n’ishami umuntu yiga. Aya mafaranga ngo yavaga mu kigega cya kaminuza kuko abafatanyabikorwa bari barahagaze ariko ubu bakaba bagiye kongera gukorana.
Kaminuza y’u Rwanda ifite koleji 6 zirimo amanyeshuri babarirwa mu bihumbi 32. Muri abo banyeshuri bose, abangana n’ibihumbi 23 bigira ku nguzanyo ya buruse ibafasha mu gukemura utubazo tw’ibanze nko kwishyura amacumbi, gufotoza amasomo n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba banyeshuri banagenerwa amafaranga abafasha mu kwimenyereza ibyo bize mu bigo bitandukanye nk’uko ibi nabyo biri mu gige cy’amasomo yabo. Gusa hari hari impungenge ku buryo aya mafaranga abafasha atangwa kuko abenshi batayabonaga cyangwa bakayabona nyuma bararangije rya somo ryo kwimenyereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *