Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko Kaminuza esheshatu mu gihugu zitarimo Kaminuza y’u Rwanda ari zo zemerewe gusubukura ibikorwa byo gutanga amasomo burundu, hakazifashishwa uburyo bwo kwiga bisanzwe cyangwa ikoranabuhanga.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, mu kiganiro cyahuje inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, iy’Ubuzima, Ubutegetsi bw’Igihugu, Ubucuruzi n’Inganda na Polisi y’u Rwanda.
Ni ikiganiro cyabereye muri Kigali Convention Center ku Kimihurura, cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu.
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ibyiciro by’abanyeshuri byose byemerewe kwiga, gusa Kaminuza enye zirimo iy’u Rwanda hakazabanza kwiga abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko ibikorwa byo kongera gufungura amashuri bizatangira muri uku kwezi k’Ukwakira, bigahera ku mashuri makuru na za Kaminuza.
Yavuze ko mu igenzura ryakozwe n’inzego z’Uburezi, babonye hari kaminuza zigomba kwemererwa gufungura ariko na zo zimwe zigakora mu buryo budasanzwe.
Hari kaminuza esheshatu zeremewe gufungura uko bisanzwe zikaba zakoresha uburyo busanzwe bwo kuba abanyeshuri bajya kwigira ku ishuri cyangwa bagakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Izi kaminuza zirimo University of Global Health Equity iherereye mu Murenge wa Butaro mu karere ka Burera, Africa Leadership University (ALU) iri i Kigali, AIMS, university of Carnegie Melon, OKLAHOMA University na RICA.
Hari kandi kaminuza enye zemerewe gufungura ariko zigahera mu myaka yo hejuru nk’uwa kane. Izo ni Kaminuza y’u Rwanda, Mount Kenya University na Community Integrated Polytechnic.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko Kaminuza zitavuzwe atari uko zitemerewe ko ahubwo na zo zizakurikiraho.
Yavuze kandi ko amashuri yisumbuye na yo azakurikiraho mu kwezi gutaha k’Ugushyingo, gusa na yo agatangira mu buryo budasanzwe kuko bazahera ku byiciro biriho bisoza nk’abari kurangiza amashuri abanza, abari mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’abari kurangiza amashuri yisumbuye.


