Abarimu bari basanzwe bigisha kuri Kaminuza ya KIM ntibakozwa ibyo guha indagangamanota nyuma y’aho iri shuri rifungiye imiryango.
Impamvu y’iki cyemezo nk’uko umwe mu barezi yabigarutseho, ni ibirarane by’imishahara bari bafitiwe n’iri shuri. Umwarimu utifuje gutangazwa amazina ye yabwiye BBC ko iyi kaminuza imurimo ibirarane byinshi by’imishahara bityo ko nta ndagangamanota yaha abanyeshuri.
Ihurizo ku banyeshuri
Bamwe mu bigaga muri Kaminuza ya KIM bavuga ko batunguwe no kumva ko ishuri ryabo ryahagaritse ryafunze, ndetse bavuga ko bigoye, mu buryo bw’ubushobozi, kubona ahandi bakomereza.
Umwe yabwiye BBC ati: “Twaheze mu gihirahiro, ntituzi amaherezo, batubwiye ko tuza tugafata indangamanota ku bagifite amasomo batarakora.”
Ikigo cya leta gishinzwe amashuri makuru na za kaminuza (HEC) cyasabye abakuriye KIM gutanga urutonde rw’abanyeshuri bayo ngo bafashwe nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The New Times.
N’ubwo iri shuri ryasabye abaryigaho kuza gufata indangamanota zabo ngo bajye ahandi, hari abanyeshuri babwiye BBC ko hari abarimu banze gutanga amanota kuko bamaze igihe badahembwa.
Undi munyeshuri ati: “Nigaga mu mwaka wa nyuma, twari turi kwandika ibitabo, [ibi] ni ibintu byadutunguye, kugira ngo ujye ku yindi kaminuza usigaje igihe gitoya ni ibintu bigoye.”
Iri shuri rifunze abaryigagaho bavuga ko bagera hafi ku 1,500 biga mu mashami y’imiyoborere, icungamari n’ikoranabuhanga.



2 Responses
Kaminuza ya KIM: Abarimu banze gutanga indangamanota
Abarimu bashyikiriza indangamanota uwabahaye akazi kandi bagahembwa iyo bakoze . Abanyeshuri nabo basaba indangamanota uwo bishyuye ! Naho ruzingiye kandi ikibazo kiroroshye kugikemura !
Kaminuza ya KIM: Abarimu banze gutanga indangamanota
Abarimu bashyikiriza indangamanota uwabahaye akazi kandi bagahembwa iyo bakoze . Abanyeshuri nabo basaba indangamanota uwo bishyuye ! Naho ruzingiye kandi ikibazo kiroroshye kugikemura !